LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru
Publish Date: mardi 5 janvier 2016
VISITS :96
By Admin

​Ibiruhuko by’Iminsi mikuru ya Noheri ndetse n’iyo gusoza umwaka w’2015, byaranzwe n’ibikorwa byo kuyizihiza birimo ibirori, amateraniro y’abahimbaza Imana ndetse n’ingendo zitandukanye zijya kwishimira iyi minsi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru byose muri rusange byakozwe mu mutuzo ku buryo ntaho byahungabanyije umutekano.

Yakomeje agira ati : “Hari ibibazo bike byagiye bigaragara birimo ibyaha byoroheje nk’urugomo, inyobwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi,….ariko byose bigaragara ko nta sano bifitanye n’ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturarwanda kubera uruhare bagize kugira ngo iyi minsi mikuru yizihizwe mu mutekano usesuye.
Yanavuze kandi ko kubungabunga umutekano ari inshingano ya buri muturarwanda wese, yirinda gukora ibyaha kandi agatanga amakuru kugirango inzego zibishinzwe zibikurikirane.

Yongeyeho ko uyu mutekano uturuka ku bufatanye bw’abaturarwanda ndetse n’inzego z’umutekano.

Yasoje asaba abaturarwanda gukomereza aho mu kwicungira umutekano kuko na nyuma y’iminsi mikuru hakenewe umutekano.

RNP

IBITEKEREZO
boniface

Nibyo koko abaturage twitwaye neza mu minsi mikuru ariko na polisi yacu yari yiteguye gucungaq umutekano wa banyarwanda ni byabo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi