LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru
Publish Date: vendredi 1er janvier 2016
VISITS :153
By Admin

​Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu imyitwarire myiza bagaragaje ku munsi mukuru wa Noheli no mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.

Irabashimira kandi ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati :” ari mu bitaramo, mu nsengero n’ahandi, abantu barishimye, baridagadura, bahimbaza Imana, ku buryo nta kintu na kimwe cyahungabanyije umutekano. Turabasaba rero gukomereza aho, bagakomeza kwitwara neza no muri izi ntangiriro z’uyu mwaka mushya wa 2016. Abantu bakomeze bishime, bakore gahunda zabo neza batabangamiye ituze, umutekano n’umudendezo by’abaturarwanda.”

Ku bijyanye n’umunsi mukuru wa Noheli, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko habayeho impanuka eshanu gusa mu gihugu hose, abantu batatu bakaba barahasize ubuzima, abandi bake bakomereka ku buryo bworoheje.

Yagize ati : “N’ubwo mu gihugu hose habayeho impanuka nkeya ku munsi mukuru wa Noheli, turifuza ko nta mpanuka n’imwe yabaho, ibi rero byagerwaho ari uko abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda babigiramo uruhare birinda ko habaho impanuka.

ACP Twahirwa arasaba abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda muri rusange, kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zatuma batakaza ubuzima.

Yasabye kandi abaturarwanda bose gutanga amakuru kare, mu gihe babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. Baterefona kuri nimero zikurikira : 111 : mu gihe habayeho inkongi z’umuriro, 3512 : ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 113 : impanuka zo mu muhanda, 116 ihohoterwa rikorewe abana, 110 : impanuka zo mu mazi.

Polisi y’u Rwanda irifuriza abaturarwanda umwaka mwiza wa 2016 no gukomeza ubufatanye mu kwibungabungira umutekano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...