LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye
Publish Date: dimanche 10 avril 2016
VISITS :184
By Admin

​Polisi y’u Rwanda Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye. Ubu butumwa buje bukurikira, ababyeyi bitwa Haguminshuti Damien na Mukamurenzi Jacqueline bo mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara, bohereje umwana wabo w’imyaka 12 mu kirombe gucukura itaka ryo gusiga mu nzu, ikirombe kikaza kumugwira akahasiga ubuzima. Byabaye tariki ya 7 Mata 2016. Urugero ni urw’aho ku itariki ya 7 Mata 2016

Polisi y’u Rwanda ikanibutsa kandi ko haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, amategeko yo kurinda umwana gukoreshwa imirimo mibi ariho.

Uretse gukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya umwana nabyo amategeko arabihanira nk’uko biri mu ngingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iyo ngingo ivuga ko ubikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Ariko n’ubwo mu Rwanda ayo mategeko arengera umwana ariho, hakaba kandi hari byinshi bimaze gukorwa mu kurinda ko abana bakoreshwa imirimo inyuranye n’amategeko, haracyari abana bagikoreshwa iyo mirimo amategeko atemera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yihanangirije ababyeyi bafite imyumvire nk’iyi kuyicikaho, aho yagize ati :”ababyeyi bakwiye kumenya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kurindwa, uburenganzira bwo kwidagadura,n’ibindi. Akaba ari muri urwo rwego umwana wese agomba no kurindwa gukoreshwa imirimo mibi ivunanye.

Yakomeje asaba ababyeyi kwirinda gukoresha abana mu birombe by’amatafari, iby’amategura, imicanga n’ibisimu by’amabuye y’agaciro, kurindishwa imiceri, imirimo yo mu ngo nk’ububoyi n’ubuyaya n’indi.

IP Kayigi yavuze ko buri mubyeyi agomba kohereza umwana ku ishuri, asoza asaba inzego zinyuranye guhagurukira kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18, buri wese iki kibazo akakigira icye. No mu karere ka Ngoma umurenge wa Karembo, kuri iyi tariki abagabo bitwa Ntezimana Jean de Dieu w’imyaka 25 na Nsekanabo Thomas w’imyaka 26 nabo bagwiriwe n’ikirombe aho bari barimo gucukura iri taka.

RNP

IBITEKEREZO
kalisa

Nibyo koko si byiza gukoresha abana imirimo ivunanye ahubwo bagomba kwiga.Rwose dufatanye kwamagana abantu bose bakoresha abana iyo mirimo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...