LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi
Publish Date: mardi 14 février 2017
VISITS :143
By Admin

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora mu Ishami ryayo ry’ubuvuzi barimo gupima ku buntu agakoko gatera SIDA abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo mu karere ka Karongi.

Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 10 z’uku Kwezi. Biteganyijwe ko kizamara iminsi icumi.

Iyi serivisi irimo guhabwa abagize Komite zo kubungabunga umutekano, abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), Inkeragutabara , Abajyanama b’ubuzima, n’imiryango y’abagize ibi byiciro.

Usibye kubapima agakoko gatera SIDA ; iri tsinda riyobowe na Chief Inspector of Police (CIP) Dr Justin Mucyo ritera mu nzu zabo umuti wica imibu itera Malariya, ibiheri, n’ibindi bishobora gutera uburwayi butandukanye.

Mu kiganiro na CIP Dr Mucyo yavuze ko bahereye mu murenge wa Rubengera ; aho basuzumwe 40, ku munsi ukurikira basuzuma 36 bo mu murenge wa Bwishyura ; naho ku munsi wa gatatu ; ni ukuvuga ku itariki 13 z’uku Kwezi bahaye iyi serivisi abo mu murenge wa Mubuga bagera ku 100.

Yavuze ko mbere yo kubasuzuma babanza kubaganiriza ku bitera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ; aho bababwira ko mu bigatera harimo imibonano mpuza bitsina idakingiye ; hanyuma bakabagira inama yo gukoresha agakingirizo ; kandi yongeraho ko babigisha uburyo bwiza bwo kugakoresha.

Iki gikorwa cyatewe inkunga na Minisiteri y’ubuzima ; ibinyujije mu mushinga wayo witwa Single Project Implementation Unit (SPIU).

CIP Dr Mucyo yagize ati," Hari ababa bacyeka ko banduye agakoko gatera SIDA. Igikorwa nk’iki gituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze ; bityo bafata ingamba. Iyi gahunda igamije kandi gufatanya n’izindi nzego kurwanya Malariya."

Yavuze ko ibikorwa by’isuzuma n’ubujyanama bigenda neza nk’uko byateganjijwe. Yongeyeho ko abapimwe bahabwa udukingirizo ; aho mu karere ka Karongi bateganya gutanga utugera ku 10,000.

Mu mwaka ushize, Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubuvuzi ryahaye iyi serivisi abagera ku 12,000 bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ; bakaba barahawe idukingirizo tugera ku 149,000.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Uburwayi buteza umutekano muke mu muntu. Bunateza kandi ubukene bitewe n’ubushobozi bugenda ku murwayi. Turashimira Polisi yacu kubera iki gikorwa cyiza kigamije kurwanya ubwandu bw'agakoko gatera SIDA no kugira inama abagize ibyago byo kuyandura.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...