LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru itambutse
Publish Date: mardi 3 janvier 2017
VISITS :263
By Admin

Polisi y’u Rwanda iravuga ko uretse impanuka nke zabaye, ubundi umutekano wari ntamakemwa mu minsi mikuru itambutse, uyu mutekano ukaba warabonetse kubera ubufatanye bwayo n’abaturage.

Aganira n’itangazamakuru ejo ku itariki ya 2 Mutarama 2017, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yaravuze ati :”Muri rusange, abaturage bizihije iminsi mikuru yabo mu mutekano usesuye, uyu mwaka habaye impanuka zo mu muhanda nke ugereranyije n’imyaka yashize.”

CP Rumanzi yakomeje avuga ati :”Kuva kuri Noheli kugeza ku Bunani, abantu umunani bitabye Imana, abandi 6 barakomereka. Imodoka 11 zari zitwawe n’abantu basinze turazifata, bucyeye turazirekura. Tukaba dushimira abanyarwanda uruhare bagize mu kurushaho kubungabunga uyu mutekano.”

Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ku mpanuka 2 zabereye ku Kimihurura, aho abashoferi banze kubahiriza ibyapa bakananga guhagarara ubwo abapolisi bari babibasabye ahubwo bakiruka ku muvuduko urenze urugero.

Yakomeje agira ati ;”Muri iki gihe, Isi yugarijwe n’iterabwoba, aho abiyahuzi bakoresha imodoka bakica abantu, kuba imodoka yararenze ku byapa akagumya kujya ahari habujijwe, hagombaga gushakwa uburyo bwo kuyihagarika dore ko batari bazi n’ibyo atwayemo.”

Avuga uko umutekano wari wifashe muri rusange, Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo yaravuze ati :”Hagati y’itariki ya 22 Ukuboza kugeza ubu, abantu 22 bafashwe bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, gukoresha amafaranga y’amiganano, ubujura bworoheje n’ibindi.”

Yavuze kandi ko mu bihembwe 3 by’umwaka wa 2016 dusoje, ibyaha byagabanutseho 12%, ugereranyije na 2015.

Avuga uko abateguye ibitaramo n’abitabiriye amasengesho bitwaye, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yaravuze ati :”Turifuza ko ubufatanye bwagaragayemo, kubahiriza amategeko n’uburenganzira n’imyemerere by’abandi, byazanaranga uyu mwaka mushya wa 2017.”

Yaravuze ati :”Muri rusange, abaturage bizihije iminsi mikuru yabo mu mutekano, kandi bakamenya ko aribo bakwiye kuwibungabungira, nta hantu humvikanye urusaku rurenze nko mu myaka yatambutse, tukaba tubishimiye abanyarwanda kuba baragize uruhare mu kubumbatira umutekano.”

Yasabye abaturage gukoresha uburyo n’imirongo Polisi yashyizeho ngo bayihe amakuru cyangwa bakeneye ubundi bufasha, harimo 110 ihamagarwa n’ushaka ubutabazi bwo mu mazi, 111 ku kibazo cy’inkongi z’umuriro, 112 ubundi bufasha bwose, 113 impanuka zo mu muhanda, 3512 ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 116 uhohoteye umwana.

RNP

IBITEKEREZO
hagenimana jean

Yeah ibi nibyo umutekano wari uhari rwose ! Gusa ubu bufatanye uyu muyobozi yavuze mbona budakwiye kuba mu minsi mikuru gusa ahubwo bikwiye gukomeza no miminsi isanzwe kuko hose tuba dukeneye umutekano. niba umutekano ari ubufatanye abaturajye dufatanya na polici ibi bikwiye gukomeza ngira ngo banabigejye neza baduha numero duhamagarira ku buntu ntago rero umuntu yabona ibyaha bihungabanya umutekano ngo atuze abure gutanga amakuru. ubu bufatanye burakewe.

hagenimana jean

Yeah ibi nibyo umutekano wari uhari rwose ! Gusa ubu bufatanye uyu muyobozi yavuze mbona budakwiye kuba mu minsi mikuru gusa ahubwo bikwiye gukomeza no miminsi isanzwe kuko hose tuba dukeneye umutekano. niba umutekano ari ubufatanye abaturajye dufatanya na polici ibi bikwiye gukomeza ngira ngo banabigejye neza baduha numero duhamagarira ku buntu ntago rero umuntu yabona ibyaha bihungabanya umutekano ngo atuze abure gutanga amakuru. ubu bufatanye burakewe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...