LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka
Publish Date: mardi 5 avril 2016
VISITS :369
By Admin

Mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira muri gahunda y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22, Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano, inakangurira abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’umuco na Siporo, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Ibuka, izindi nzego z’umutekano n’ inzego z’ibanze, biteguye neza gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko, n’uw’Igihugu cyose muri rusange.

Akaba yagize ati :”Twasuye ahazabera ibiganiro n’ahazabera imihango yo kwibuka hose, twiteguye kuzacunga neza umutekano w’abazitabira ibi bikorwa, tukaba tunasaba abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iravuga ngo :“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ku itariki ya 7 Mata, abanyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’isi yose muri rusange, bazibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi barenga Miliyoni bishwe mu 1994.
Uyu mwaka ibikorwa byo kwibuka bikaba bizabera ku rwego rw’imidugudu nk’uko byagenwe.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ati :”Polisi y’u Rwanda izashingira ku byabaye mu myaka ishize, irusheho gucunga umutekano, hashyirwaho ingamba zitandukanye ngo uyu mwaka umutekano uzacungwe neza kurushaho.”

Umwaka ushize, abantu 40 bagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21, hakaba hari n’abahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Ku guhangana n’ihungabana, ACP Twahirwa yavuze ko hari abapolisi 108 bahuguwe ku ihungabana no kwita k’uwahungabanye, asoza agira ati :”Turasaba abaturage kuduha amakuru y’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside , abayipfobya n’abayihakana, n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano muri ibi bihe byo kwibuka.”

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya jenoside cyangwa gushyigikira jenoside.

Mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside harimo gushishikariza undi gukora jenoside, guhakana jenoside, gupfobya Jenoside hagamijwe kugabanya uburemere cyangwa ingaruka ya Jenoside, guha ishingiro Jenoside no guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya Jenoside cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha bihanwa n’ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abantu bose batangaza amakuru, baba abandika cyangwa abavuga, kwirinda gukoresha amagambo ashobora gukomeretsa abarokotse jenoside n’abanyarwanda bose muri rusange.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...