LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko
Publish Date: mercredi 16 mars 2016
VISITS :255
By Admin

​Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana ifatiye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite Pulaki RAB 567B, ubusanzwe igenewe gutwara abagenzi ariko icyo gihe ikaba yari ipakiye toni imwe n’igice z’ibitoki, bikaba byari bije gucururizwa i Kigali, Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko no kudakoresha ibinyabiziga byabo ibyo bitagenewe.

Iyi modoka ikaba yari itwawe n’uwitwa Munyaneza Augustin, akaba nawe yari amaze igihe gito ayiguze, agahita akuramo intebe kugirango ajye abona aho apakira imizigo mu gihe iyi modoka ifite uruhushya rwo gutwara abantu gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yafashwe kubera ko yari ipakiye ibicuruzwa nyamara igenewe gutwara abagenzi kandi ibyo bikaba bishobora guteza impanuka.

ACP Twahirwa yagize, ati :”Turasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ibikorwa nk’ibi kuko binyuranyije n’amategeko, bakubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’imihanda. Twashyizeho ingamba zikomeye zo kubahiriza amategeko y’umuhanda. Biragaragara ko nk’iyi modoka ifite uruhushya rwo gutwara abagenzi ariko we yahisemo kuyihindura iyo gutwara imizigo kandi nta byangombwa byabyo afite.”

ACP Twahirwa yanasabye ba nyir’imodoka kumenya ibyo imodoka zabo zikoreshwa, aho yagize ati :”Ba nyir’ibinyabiziga nabo barasabwa kumenya ibyo abashoferi bakoresha ibinyabiziga byabo, kuko hari igihe babikoresha ibinyuranyije n’amategeko byafatwa bakaba aribo bahomba, kuko ibinyabiziga byabo bifungwa bakaba ari nabo batanga amande.”

Munyaneza wemeza ko ari nyir’iyi modoka, yagize ati :”Ndemera ko ibyo nakoze ari amakosa kandi nkaba narakoze ibinyuranyije n’amategeko ndetse nkanabisabira imbabazi.”

Yakomeje agira ati :”Maze icyumweru nguze iyi modoka, ariko nkaba maze icyumweru kimwe nyikoresha mu gutwara imizigo nyivana Rwamagana nyizana i Kigali. Abantu bansaba kubatwarira ibicuruzwa byabo, ariko nzi neza ko bitemewe kuko ni ukutubahiriza amategeko kandi bishobora guteza impanuka.”

Mu gihe iyi modoka yafatwaga, Munyaneza yari anapakiye abantu 4 imbere muri iyo modoka, naryo rikaba ari irindi kosa. Mubo yari atwaye harimo uwitwa Gahutu Eric wari wamuhaye akazi ko kumupakirira ibyo bitoki bifite agaciro k’ibihumbi 210 by’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba buri wese kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda bazirikana kumenyesha Polisi igihe hari umushoferi babonye warenze ku mategeko y’umuhanda, bagahamagara imirongo ya Polisi itishyurwa 112, 113 na 3511.

RNP

IBITEKEREZO
boniface

Ariko abantu bagiye bamenya gutandukanya imodoka zitwara abantu nizitwara imizigo, abantu nkaba bakwiye kujya bahanwa kabisa


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...