LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda na TI Rwanda batangije ubukangurambaga bukangurira abaturage guharanira guhabwa serivisi nziza
Publish Date: samedi 31 décembre 2016
VISITS :301
By Admin

Polisi y’u Rwanda n’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda- TI Rwanda), kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ruswa no guharanira guhabwa serivisi inoze, umuhango wabereye ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali (Kigali Metropolitan Police Headquarters) kiri mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Muri uwo muhango, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, kuko butuma izi nzego zombi zishyira mu bikorwa uburenganzira bw’abanyarwanda.

Yavuze ati :”ubu bukangurambaga bukubiyemo uburenganzira, inshingano n’ububasha bituma turwanya ruswa, tukakira neza abatugana kandi tukabaha serivisi nziza nk’uko biri muri gahunda ya Leta kandi duhora tubikangurirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Yavuze kandi ko gutanga serivisi nziza bigabanya icyaha cyo gutanga no kwakira ruswa, aho yagize ati :”Amashami atandukanye ya Polisi by’umwihariko iry’ubugenzacyaha (CID) n’irishinzwe umutekano wo mu muhanda, yakira abantu benshi kandi bari mu ngeri zitandukanye, ni ngombwa ko bose bahabwa serivisi nziza kandi zihuse nta kurobanura.”

Yagarutse ku nshingano z’ubugenzacyaha mu kwakira no gutanga serivisi ku babugana, n’ingamba zirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda yashyizeho, anizeza ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego cyane cyane iz’ubutabera mu iyubahirizwa ry’ubu bukangurambaga.

IGP Gasana yasoje avuga ko ubu bukangurambaga bugiye kugezwa kuri za sitasiyo za Polisi ndetse no mu mirenge, kugirango buri wese amenye uburenganzira bwe, hagamijwe kugera ku miyoborere myiza, anasaba abagana Polisi y’u Rwanda kujya batanga amakuru mu gihe badahawe serivisi nziza, bakajya bahamagara ku mirongo itishyurwa yashyizweho ariyo 3511 ku muntu utishimiye serivisi yahawe, 997 ushaka gutanga amakuru kuri ruswa na 112 ku kintu cyose wageza kuri Polisi.

Umuyobozi w’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Ingabire Marie Immaculee, yashimye imikoranire myiza igaragara hagati y’umuryango ayoboye na Polisi y’u Rwanda, n’imbaraga Polisi y’u Rwanda ishyira mu kurwanya ruswa no gutanga serivisi nziza, anashima ibimaze kugerwaho n’u Rwanda mu kurwanya ruswa.

Yavuze ati :”Ibihugu byinshi iyo tubabwiye imikoranire yacu na Polisi y’u Rwanda, irabatangaza cyane kuko mu bihugu byabo ntibihaba.”

Yakomeje avuga ati :”Tubona amakuru kuri ruswa natwe tukayageza ku nzego zibishinzwe harimo na Polisi, bikabyara umusaruro mu kuyirwanya, kandi ayo makuru ntacyo yatumarira hatari ubushake bwa Leta mu kuyirwanya, ndetse umusaruro wagezweho kubera ubu bufatanye urashimishije cyane.”

Yavuze kandi ko kuba u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere mu kurwanya ruswa muri Afurika, rukanaba urwa mbere mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, bishoboka ko hagumye gushyirwamo imbaraga, intego yo kutayihanganira na gato (Zero Tolerance) yagerwaho.

Yasoje asaba ko ubu bukangurambaga bugezwa ku baturage kuko nibamenya ko batagomba gutanga ruswa izacika burundu kuko igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu no ku buzima bw’umuturage.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera...

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri...

NEW POSTS
Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...