LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda, SFH Rwanda n’Urubyiruko rw’abakorebabushake mu kurwanya ibyaha mu guteza imbere umutekano n’isuku
Publish Date: jeudi 5 mai 2016
VISITS :279
By Admin

Polisi y’u Rwanda n’umuryango witwa Society Family Health(SFH) Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha(RYVCPO) bagiranye amasezerano yo gushyira imbaraga mu bukangurambaga bw’umutekano n’isuku.

Aya masezerano akaba yashyizweho umukono ku italiki 4 Gicurasi hagati ya Assistant Commissioner of Police Damas Gatare ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda akaba anashinzwe Community Policing , Manasseh Gihana Wandera, umuyobozi wa SFH Rwanda na Justus Kangwagye , umuhuzabikorwa wa ruriya rubyiruko, bikaba byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Uyu muhango w’isinywa ry’amasezerano, wayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, hakaba hari kandi Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana .

Hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K.Gasana, abayobozi b’Intara n’uturere bose ndetse n’abahagarariye ruriya rubyiruko mu turere twose.

Nk’uko aya masezerano ateye, Polisi y’u Rwanda na SHF Rwanda bazajya bafatanya mu gutera inkunga ibikorwa by’uru rubyiruko bizaba bigamije guhindura imyumvire y’abaturage mu birebana n’umutekano, ubuzima n’isuku.

Gutera inkunga ku ifashamyumvire ya ruriya rubyiruko biganisha ku buzima buzira umuze, ku mutekano ntamakemwa biciye mu ngamba zo guhererekanya amakuru zizakoreshwa na SFR Rwanda nko guhuriza hamwe abaturage ndetse n’itumanaho hagati y’abantu(Interpersonnal communication) rizaba rikubiyemo ubutumwa burebana n’ubuzima n’isuku.

Kubufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze ,bahamagarira urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abaturage aho batuye kwitabira inamaz’ihinduramyumvire ku birebana n’ubuzima n’umuco w’isuku(Behaviour Change Communication) zizajya zitegurwa na SFH Rwanda bikaba bikubiye mu masezerano yasinywe.

SFH Rwanda izajya itanga ibikoresho byifashishwa mu isuku n’ubuzima kuri ruriya rubyiruko mu korohereza itumanaho n’igenzura mu bukangurambaga bw’ihinduramyumvire hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

I Photo y’urwibutso

​Minisitiri Kaboneka yavuze ko, n’ubwo u Rwanda ari igihugu gitekanye, haracyari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abagishaka kurenganya abandi , ibibazo by’isuku n’ibindi.

Yabwiye urubyiruko ati :”Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rishobora kuba ikibazo ku rubyiruko no ku gihugu, kimwe n’isuku nke. U Rwanda ni urwanyu kandi rubategerejeho byinshi.”

Yongeyeho ati :” u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kubera imbaraga rukoresha , ndahamya ko ubu bufatanye buzagera kuri byinshi biciye mu gutangira amakuru ku gihe , bikazafasha mu kurwanya ibyaha.”

Umuyobozi wa SFH we yagize ati :”Ubu bufatanye ni ingenzi kubera ko buhuje imbaraga z’urubyiruko rugeze ku 20,000, ni abantu benshi bashobora kuba miliyoni imwe mu mwaka umwe gusa. Bazatworohereza akazi, bazaba abarimu bacu, nibo bazajya hazi mu midugudu kwigisha abaturage imibereho irangwa mo isuku, izira imirire mibi,n’ibindi..”

SFH ikaba ari umuryango utegamiye kuri Leta ifatanya n’abigenga muri gahunda zo guteza imbere ibyo abaturage bakeneye cyane cyane ibirebana n’ubuzima.
Gihana yavuze ko imirire mibi ikiri ikibazo mu Rwanda maze agira ati :”Ni ikibazo cy’imyumvire n’imigenzereze , urubyiruko nk’uru rubonye ibyangombwa rushobora kubihindura byose.”

Kangwagye mu ijambo rye, yavuze ko nk’urubyiruko rwiteguye, ibikorwa n’ijwi byarwo bizagera ku baturage bo hasi kandi asaba n’indi miryango gukoresha urubyiruko niba bashaka kugera ku ntego baba biyemeje.

Aya masezerano aje guha imbaraga ayari asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake(RYVCO) yasinwe muri Gicurasi umwaka ushize akaba ari ay’imyaka ine mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha hagamijwe kuzamura imibereho n’umutekano by’abaturage.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...