LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwitwaje intwaro
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :384
By Admin

Polisi y’u Rwanda ifatanyije na kimwe mu bigo bikora imirimo yo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo yitwa Rwanda Gardening and Landscaping (RGL), ku itariki 13 Ugushyingo 2015, byafatanyije kuburizamo ubujura bwitwaje intwaro bw’amafaranga y’u Rwanda angana na 5 600 000 yari amaze kwibwa Ikigo cy’Abahinde cyitywa Ets HARJIT gicururiza amapine i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko abakurikiranyweho icyo cyaha ari Bahizi Ali na Rugerinyange Amri wari utwaye imodoka bakoresheje muri ubwo bujura, n’undi kugeza ubu umaze kumenyekana gusa ku izina rya Callixte .

CSP Twahirwa yabwiye itangazamakuru ko ahagana saa cyenda zo ku gicamunsi cyo kuri uriya munsi, bariya uko ari batatu binjiye muri kiriya Kigo bari mu modoka nk’abandi bantu baje kuhasaba serivisi, maze Rugerinyange asigara mu modoka, naho Bahizi na Callixte binjira muri bimwe mu biro by’iki Kigo byarimo Abahinde batatu, babafatiraho imbunda nto yo mu bwoko bwa pisitore, babategeka kubaha amafaranga , maze babaha ariya yavuzwe haguruguru."

Yakomeje agira ati :"Ubwo basohokaga berekeza ku modoka bagira ngo bayacikane , umwe mu bakozi ba Ets HARJIT yabonye ko bafite imbunda kandi ko basohotse muri ibyo biro, maze ahita atabaza . Umurinzi wa RGL wari ku irembo ry’iki Kigo akirinze , yahise akinga urugi kugira ngo badasohoka ."

CSP Twahirwa yongeyeho ko uwo murinzi amaze gukinga urwo rugi yahise ajya kureba uko bimeze maze ahura na Bahizi ndetse na Calixte basohokanye ayo mafaranga bari hafi kwinjira mu modoka ngo bayacikane. Bahizi yahise amufatiraho imbunda ariko uwo murinzi akubitisha indembo akaboko kari kayifashe, igwa hasi, ahita ayifata, maze afatanyije n’abandi bakozi ba Ets HARJIT, bambika Bahizi amapingu , naho Callixte we ahita yikura, aracika.

Yagize ati :"Rugerinyange yagerageje kugonga urwo rugi rwo ku irembo uwo murinzi yari amaze gukinga kugira ngo asohore imodoka, bityo abone uko acika ariko ntibyamushobokera. Polisi y’u Rwanda imaze kumenya amakuru y’ubwo bujura yihutiye kugera aho Ets HARJIT ikorera, maze ifata Rugerinyange wari ukigerageza gusohora imodoka bakoresheje muri icyo gikorwa ngo acike."

CSP Twahirwa yavuze ko ayo mafaranga uko yakabaye yahise afatwa ndetse anasubizwa ubuyobozi bwa Ets HARJIT, naho Bahizi na Rugerinyange bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro ndetse n’imodoka bakoresheje muri ubwo bujura bwaburijwemo akaba ari ho iri mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe na Callixte ndetse n’undi muntu wese ufite aho ahuriye na bwo.

Yashimye abahise bahamagara Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru y’ubwo bujura,aha akaba yaragize ati :"Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi mu gihe cyabaye, bikaba bituma uwagikoze afatwa vuba."

Yongeyeho agira ati :"Imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ibigo bikora imirmo yo gucunga umutekano igira umusaruro mwiza. Iki gikorwa cyo kuburizamo buriya bujura ni urugero rufatika ko bikoze kinyamwuga, ibyaha, birimo ubujura bukoreshejwe intwaro bwakumirwa ndetse n’ababikoze cyangwa abategura kubikora bagafatwa."

Avugana n’Itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 15 Ugushyingo 2015, Umuyobozi wa Ets HARJIT, Deepak Ganatra, yagize ati :"Sinabona amagambo yo gushimamo Polisi y’u Rwanda. Abapolisi bakibimenya, bahise batugeraho mu mwanya muto aho dukorera, maze maze bunganira abacunga umutekano w’ikigo cyacu gufata abari bamaze kutwiba. Icyo navuga n’uko ari Polisi y’inyamwuga, itabarira ku gihe, kandi igakora igikwiriye."

Ingingo ya 304 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko ubujura bukoreshejwe intwaro ari ubujura bukozwe n’umuntu witwaje igikoresho icyo ari cyo cyose, icyuma cyangwa ikindi kintu cyose gitema, gitobora cyangwa gisekura, gishobora kwica, gukomeretsa cyangwa gukubitishwa.

Iyo umujura afite intwaro nk’uko yasobanuwe mu gikacya mbere cy’iyi ngingo, igaragara cyangwa ihishe cyangwa se iyo intwaro yari afite ibonetse hafi y’aho icyaha cyakorewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itandatu (6) kugeza ku myaka umunani (8).

Ingingo ya 305 ivuga ko umuntu ukoze ubujura bukoreshejwe intwaro ahanishwa igifungo kuva ku myaka umunani (8) kugeza ku myaka icumi (10) iyo uburyo bukurikira bukomatanye : iyo ubujura bwakozwe n’abantu barenze umwe ; iyo intwaro yitwaje yayikoresheje ; n’iyo ubujura bwakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije,kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo, cyangwa mu nzu bakoreramo.

Iyo ubujura bwakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
kananga

Ntawutashima uriya murinzi kuko yabyitwayemo neza,twese dukwiye kuba intwari tukicungira umutekano bityo abambuzi n'abajura bakabura amahwemo bakihangira imirimo yemewe n'amategeko.

rucogza

police y'igihugu cyacu iri masa kandi natwe abaturage twasobanukiwe ko aritwe tugomba kwirindira umutekano, amakuru mureke tujye tuyatanga kandi ku gihe maze bafatwe bakanirwe urubakwiye cyangwa imigambi yabo iburizwemo ntacyo barageraho !!!!

Juma

Uyu murinzi yitwaye kinyamwuga kuko yabashije no gutesha aba bajura bitwaje pistolet, uriya mukozi nawe watabaje ni umujhanga cyane kuba yarabashije gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira buno bujura, turashima na police yabashije gukurikirana buno bujura byihutirwa bigatuma abanyabyaha batabwa muri yombi kandi twizere ko bazakurukiranwa.

Juma

Uyu murinzi yitwaye kinyamwuga kuko yabashije no gutesha aba bajura bitwaje pistolet, uriya mukozi nawe watabaje ni umujhanga cyane kuba yarabashije gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira buno bujura, turashima na police yabashije gukurikirana buno bujura byihutirwa bigatuma abanyabyaha batabwa muri yombi kandi twizere ko bazakurukiranwa.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi