LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda yafashe amacupa 192 y’inzoga za magendu
Publish Date: samedi 26 décembre 2015
VISITS :119
By Admin

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma ku wa 23 Ukuboza 2015 yafashe amacupa 192 y’inzoga yitwa Amster Bock zitari zasorewe ndetse ifata n’uwari uzitwaye mu modoka witwa Fidèle Nzamurambaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko izo nzoga zafatiwe mu kagari ka Kabare, mu murenge wa Remera, ahagana mu ma saa saba z’ijoro.

Yavuze ko Nzamurambaho, uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, yafashwe atwaye iyo magendu mu modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi ifite nomero ziyiranga RAB 823M.

IP Kayigi yagize ati :"Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe. Idindiza kandi iterambere ry’igihugu kandi ingaruka mbi zabyo zigera ku baturage muri rusange harimo n’uba yayifatanywe. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange".

IP Kayigi yagiriye inama abaturage gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko birinda magendu n’ibindi byaha by’ubwoko bwose.

Yashimiye ku buryo by’umwihariko abaturage batanze amakuru yatumye iriya magendu ifatwa, maze akangurira n’abandi kujya baha amakuru Polisi y’u Rwanda ku gihe yatuma magendu n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.

Ingingo ya 371 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

RNP
— 

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...