LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge
Publish Date: mardi 1er novembre 2016
VISITS :691
By Admin

Polisi y’u Rwanda yafashe umwe mu bari bapakiye ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye mu modoka ebyiri.

Zafatiwe mu mikwabu yakozwe ku wa 31 Ukwakira, aho mu karere ka Kicukiro yahafatiye uwitwa Ahishakiye Dieudonné apakiye imifuka itandatu y’urumogi muri Toyota Calina ifite nimero ziyiranga RAD 336 D, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge biri mu byo Polisi yimirije imbere, kandi ko yafashe ingamba zo kubica ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

Yongeyeho ko ikigamijwe ari ukugira ngo abaturarwanda bose babyirinde, ariko ko ibikorwa byo gufata abinangiye bagakomeza kubyishoramo bizakomeza."

Yakomeje agira ati :"Gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ubujura bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyibyabwenge."

Avuga ku ruhare rw’abaturage mu kurwanya itundwa ryabyo, SP Hitayezu yagize ati :"Ifatwa ry’abishora mu biyobyabwenge riterwa n’amakuru duhabwa na bo. Ibi bigaragaza ko bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo."

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

SP Hitayezu yagize na none ati :"Kunywa ibiyobyabwenge uretse kuba ari icyaha, binagira ingaruka mbi ku buzima kuko bitera uburwayi butandukanye. Abanywi babyo bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababyishoramo."

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abanywa urumogi baba bafite ibyago byo kurwara indwara zirimo iz’ubuhumekero n’izo mu muhogo.

Na none biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi y’u Rwanda muri Gicumbi yafashe imodoka ifite nimero ziyiranga UAR376D ipakiyemo amaduzeni 7700 ya Zebra waragi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uwari utwaye iyo modoka yayivuyemo ariruka akibona Polisi.

Yagize ati :"Izo nzoga n’imodoka zari zipakiyemo biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, naho abari bayirimo baracyashakishwa. Dufatanye kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge aho biva bikagera."

Gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...