LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu
Publish Date: dimanche 28 février 2016
VISITS :1010
By Admin

Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara impamvu zateye gushya imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C200 RAB 371 ku itariki ya 26 Gashyantare 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commission of Police (ACP) Celestin Twahirwa yahakanye amakuru yatanzwe na nyiy’imodoka aho yivugiye ko imodoka ye yahiye bitewe n’umuntu wanywaga itabi ari mu yindi modoka akaza kujugunya igice cy’itabi hanze maze kikagwa kuri iyo modoka igahita ishya. Iperereza rikaba ryerekana ko ibi atari ukuri.

Yagize ati :” iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bidashoboka mu gihe icyo gice cy’itabi cyaba kijugunywe uburyo cyakongeza imodoka mu gice cy’imbere cyayo nk’uko byagenze kandi iyi modoka ya Mercedes Benz ububiko bw’amavuta yayo buri ahagana inyuma ku buryo byari kugera ahari essence.

Yakomeje avuga ko umuriro utaturutse hanze ahubwo waturutse imbere nk’uko bigaragara ku mafoto yafashwe.

Yakomeje avuga ko iyi modoka yakozwe mu mwaka w’1994 ku buryo ishobora kuba yari ifite ibibazo bijyanye n’ubuziranenge bwayo birebana n’intsinga zari zishaje.

Yakomeje avuga ko mu byo iperereza ryerekana, umupolisi wa mbere wahageze mu gikorwa cyo gutabara atigeze amenyeshwa na nyir’imodoka impamvu yo gushya kwayo ku buryo yavugaga mbere ko atazi impamvu imodoka ye yahiye bityo akaba atarigeze avuga ibyerekeranye n’itabi.

Umuvugi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati :” nyir’imodoka yavuze ko yahiye bitewe n’igice cy’itabi cyayijugunyweho nyuma y’isaha imwe bibaye, iyo abivuga mbere umupolisi aba yarakurikiranye iyo modoka uwarinywaga yarimo cyangwa se agatanga amakuru yari gutuma ifatwa “.

ACP Twahirwa yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo impamvu nyayo y’uko gushya kw’iriya modoka kumenyekane ahakana ibivugwa by’uko uku gushya kwatewe n’umuntu wanywaga itabi akajugunya igice cyaryo hanze kigakongeza iyo modoka.

RNP

IBITEKEREZO
6te

igice ki itabi kidafite flamme nticyakwaka niyo wagishyira mà » nguguru ya essance.

rucogoza

ibintu nyiri modoka yavuze numva ari ukugereka ikosa kubatazwi kuko ntibyashoboka pe ! ahubwo nkuko uvugira abapolice mu Rwanda yabitangaje ! birashoboka ko yazize insinga zishaje, yihangane .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’