LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje
Publish Date: mercredi 14 décembre 2016
VISITS :336
By Admin

Nk’uko iminsi mikuru isoza umwaka yegereje, Polisi y’u Rwanda yatangiye gukaza imikwabu yo kurwanya abacuruzi bashaka kuyitwaza banyereza imisoro ,aho yafashe bane bakurikiranyweho gutanga ibicuruzwa nta nyemezabuguzi zabugenewe cyangwa batanga ibicuruzwa biriho ibirango by’imisoro by’ibihimbano.

Mubafashwe, harimo Karangwa Jean de Dieu, umucuruzi wa caguwa, wafashwe ku italiki 12 Ukuboza ubwo yageragezaga guha ruswa umupolisi wari wamusanze atanga ibicuruzwa adakoresheje akamashini gasohora inyemezabuguzi kitwa EBM.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ubwo umupolisi yari mu kazi, yahuye n’umuntu wari uranguye amabaro abiri ya caguwa, amubajije inyemezabuguzi arazibura ahubwo amwereka aho yaziguze, ahageze nyir’iduka ariwe Karangwa, ashaka kumuha ruswa y’amafaranga 50,000 ari nabyo byatumye ahita amufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

SP Hitayezu yamaganye ibikorwa bibi nk’ibi, avugako bigira ingaruka kuri nyirabyo no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati :" Turashishikariza abacuruzi gukoresha buri gihe kariya kamashini ku cyo ari cyo cyose bagurishije , kutagakoresha birahanirwa, umuguzi nawe agomba kwaka inyemezabuguzi ikavuyemo kuko iyo abikoze nawe aba atanze umusanzu ku iterambere ry’igihugu ."

Yibukije ko Polisi y’u Rwanda , mu bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, hakajijwe imikwabu mbere y’iyi minsi mikuru yegereje kugirango Abanyarwanda bazayizihize neza .

Aha yagize ati :"Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zihamye kuri ruswa...kugirango abashaka kuyitanga, abayisaba n’abayakira bafatwe nk’uko biteganywa n’ingingo za 640, 641 na642 z’igitabo cy’amategeko ahana zibiteganya."

Iya 640 ivuga ko, umuntu wese, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye utanga impano mu buryo butemewe ku muntu utanga serivisi kugirango ayimuhe cyangwa ayihe undi, azahabwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka itanu n’ihazabu ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’icyatanzwe.

Naho iya 641 yo ivuga ko gusaba cyangwa kwakira ruswa bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi cyangwa n’ihazabu inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’icyatanzwe.

SP Hitayezu kandi ati :" Mu minsi mikuru, abantu benshi barahaha ariko hari n’abandi babyitwikira bagashaka gukora magendu no kunyereza imisoro, niyo mpamvu imikwabu yo kubafata irimo kwiyongera."

Ni muri urwo rwego kandi, kuri uwo munsi, Polisi yafatiye i Musanze na Rubavu ibicurizwa by’agaciro ka miliyoni 5,7 z’amanyarwanda byose bya magendu.

Yari imikwabu igamije gufata ibicuruzwa bya magendu bifite ibirango byo gusora by’ibyiganano, mu byafashwe hakaba harimo za divayi, inzoga zikomeye, ibinyobwa bitera ingufu,imitobe, amavuta yo guteka n’ibindi bitemewe gucuruzwa.

Icyo gihe Polisi yanafashe abantu batatu basanzwe barimo gucuruza ibintu bifite ibyo birango by’ibyiganano.

Kuri uwo munsi kandi, mu mikwabu itandukanye, hafashwe imodoka Toyota Hiace RAB 481B ifatiwe i Shyorongi mu karere ka Rulindo ipakiye amakarito icumi y’amata y’ifu, amakarito 40 ya divayi, amakarito atanu ya Wisiki byose by’agaciro ka miliyoni esheshatu z’amanyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...