LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge
Publish Date: vendredi 29 janvier 2016
VISITS :214
By Admin

​Abaturage bo mu karere ka Kirehe bakanguriwe kwirinda ibyaha no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Ibi babikanguriwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana mu nama yagiranye ku itariki 28 Mutarama n’abaturage bagera kuri 200 bo mu midugudu ya Rusamaza , Karenge, na Janika, yo mu murenge wa Kirehe, muri aka karere.

IP Harerimana yabwiye abo baturage ati :"Niba dushaka kubumbatira no gusigasira umutekano, buri wese akwiriye kumva ko afite inshingano zo kurwanya no gukumira ibyaha."

Yakomeje agira ati :"Nimurangwa n’ubwo bufatanye, nta kabuza, tuzarwanya kandi dukumire ibyaha aho biva bikagera."

Yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, aha akaba yarabasobanuriye ko ingaruka zabyo zitagera gusa ku babinyoye, ahubwo ko zigera no ku bandi bantu.

IP Harerimana yagize na none ati :"Byagaragaye ko ibyinshi mu byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya nk’umusanzu we mu gusigasira umutekano."

Yabwiye kandi abo baturage ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha akaba yaragize ati :"Imiryango myinshi tujya twunga, usanga akenshi umwe mu bashakanye anywa cyangwa yarigeze kunywa ibiyobyabwenge."

Yakomeje agira ati : "Abagabo bakubita abagore n’abana babo usanga akenshi baba banyoye ibiyobyabwenge. Ibyo bitera umutekano muke mu muryango ndetse n’aho batuye muri rusange, akaba ari yo mpamvu bigomba kurwanywa."

IP Harerimana yasabye abo baturage kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza, ibyo bakabikora bayihamagara ku mirongo ya nomero za terefone itishyurwa ari yo : 112 na 3512.

Yababwiye kujya kandi bihutira guha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abari gutegura kugikora.

Abo baturage biyemeje kwirinda ibyaha no gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...