LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo
Publish Date: vendredi 13 mai 2016
VISITS :541
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye yagiranye ikiganiro n’abagore 17 bo mu murenge wa Ngoma batabanye neza n’abo bashakanye ibasaba kudahishira ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana.

Ibi babisabwe ku itariki 11 Gicurasi mu nama yari igamije kuganira na bo , gusuzuma ikibatera kuryana n’abo bashakanye, no kubagira inama y’uko mu miryango yabo haba ubwumvikane.
Iyo nama yabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngoma iri mu kagari ka Butare.

Byagaragaye ko mu bituma batumvikana n’abagabo babo harimo ubuharike, kubaca inyuma, kwirengagiza inshingano, gusesagura umutungo , n’ibindi.
Avugana na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo yagize ati :"Ubwumvikane buke hagati y’abashakanye buri mu bituma abana bareka ishuri ku buryo bamwe muri bo bahitamo kujya kwibera ku mihanda aho baba mu buzima bubi, ndetse bakahakorera ibikorwa bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge."

Ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, IP Rose Mukarukundo, yabwiye abo bagore ati :"Iyo abashakanye barangwa n’umwiryane, umuryango wabo ntushobora gutera imbere kubera ko batajya inama."

Yabasobanuriye ko kutumvikana hagati y’abashakanye bitagira ingaruka mbi kuri bo n’imiryango yabo gusa, ahubwo ko binabangamira ituze ry’abaturanyi babo, kandi ko baba baha urugero rubi abana babo.

IP Mukarukundo yagize ati :"Gahunda yo kuganira namwe ni ukugira ngo tubafashe kubana neza n’abo mwashakanye, bityo, imiryango yanyu irangwemo ituze kandi itere imbere."

Umuhuzabikorwa w’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Mental Health Dignity Foundation (MHDF) Therese Uwitonze yashimye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byayo byo kunga imiryango itabanye neza, kandi ayizeza ubufatanye muri iyo gahunda.

Kuva mu 2013, Polisi y’u Rwanda imaze kunga amagana y’imiryango yarangwagamo amakimbirane ku buryo isigaye itanga ubuhamya ko ibanye neza ndetse ko imaze gutera imbere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...