LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha
Publish Date: mercredi 6 juillet 2016
VISITS :141
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu muri aka karere kugira uruhare mu gukumira ibyaha nk’umusanzu wabo mu kwibungabungira umutekano.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 2 Nyakanga mu nama urubyiruko rw’iri dini 150 rwo mu murenge wa Gatenga rwagiranye na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

IP Twizeyimana yabwiye urwo rubyiruko ati,"Uko isi irushaho gutera imbere, ni ko n’ibyaha birushaho kwiyongera, kandi bamwe mu babikora bifashisha ikoranabuhanga.Ni yo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose binyuranije n’amategeko."

Avuga ku ruhare rw’urwo rubyiruko mu kubumbatira umutekano,IP Twizeyimana yagize ati," Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye.Nk’urubyiruko, mukwiye gufata iya mbere mu kuwusigasira ; murwanya ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko."

Yagize kandi ati,"Iyo ushaka gutera imbere biruseho ugomba gusigasira ibyagezweho. Kugira ngo ibyo bigerweho, buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha atanga amakuru yatuma birwanywa, ndetse yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora. Mukwiye kumva ko kubungabunga no gusigasira umutekano biri mu shingiro zanyu nk’abandi benegihugu."

Yabwiye urwo rubyiruko ko hari urubyiruko rugenzi rwarwo rwishora mu bikorwa binyuranije n’amategeko nko kunywa ibiyobyabwenge, bityo arusaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ikoreshwa ryabyo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iri dini muri aka karere, Sheikh Ismail Nsengiyumva yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, kandi bakagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...