LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe
Publish Date: mardi 13 septembre 2016
VISITS :736
By Admin

Kuri uyu wa 12 Nzeli, Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye nyuma yo kwibirwa kandi igafatirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Uyu mugabo yandikishije imodoka ye Land Cruiser Pick-Up ifite plaki EE519B byavugwaga ko yibiwe I Kampala ku italiki 28 Nyakanga mbere y’uko abayibye bayizana mu Rwanda, aho yafatiwe.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kulamba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda ni we wayoboye umuhango wo gushyikiriza uwitwa Deng Jacob Garang imodoka ye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Iyi modoka yayibiwe I Kampala ikaba ari iy’umuvandimwe we witwa Luil Garang Deng.

Jacob yatangaje ko yambutse umupaka wabo ajya muri Uganda ku italiki ya 26 Nyakanga, ari kumwe n’umukanishi w’umugande ukorera muri Sudani y’Epfo, aho yahise ajyana iyi modoka mu igaraji I Kampala kuko hari ibyo bagombaga gukoraho.

Jacob yagize ati :”Nasize barimo kuyikora, nsubiyeyo ntangazwa n’uko bambwiye ko nyuma y’icyumweru, ya modoka yibwe na wa muntu twahazanye nitaga inshuti kandi wari wananyijeje ko izakorwa neza.”

Yakomeje agira ati :” Icyo gihe, sinatekerezaga ko hari aho nzongera kuyibona ariko ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda ku bunyamwuga n’ubunyangamugayo byayo, igihe nabwiraga abantu ko imodoka yange yafatiwe I Kigali, bagereranyaga Polisi ya hano n’izindi zo mu karere, bakanca intege ko ntayo nzabona”.

Yongeyeho ko ibyo abonye bibeshyuje ibyo bavugaga aho yagize ati :” Ubwo negeraga Polisi y’u Rwanda, bambwiye ko hari inzira umuntu agomba kunyuramo none uyu munsi nishimiye ko nsinyiye ko mpawe imodoka yanjye.”

ACP Kulamba atangaza ko imodoka yafatiwe I Gikondo ku italiki 4 Kanama, ahafatiwe n’abari bayifite.

Aha yagize ati :” Nyuma yo kubona amakuru ku modoka y’injurano, iperereza ryahise ritangira maze abapolisi bayifatira I Gikondo , twabimenyesheje bagenzi bacu bo muri Sudani y’Epfo, bohereza ibyangombwa byose ku modoka yavugwaga muri iki kibazo ndetse n’ibya ba nyirayo biciye mu itumanaho ryitwa I-24/7 dusanzwe dukoresha hagati yacu.”

ACP Kulamba yarangije avuga ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya Interpol yo mu Rwanda n’izo mu karere cyane cyane izo muri EAPCCO aho yagize ati :”Iyo hagize icyibwa kikajyanwa mu kindi gihugu , turavugana kandi tugafatanya mu iperereza no kukigaruza, tutibagiwe no gufata abakekwa.”(ACP) Tony Kulamba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda asubiza Deng Jacob Garang imodoka ye

IBITEKEREZO
KIKI

AHHH UBWO EJO BAZABA BAMUREKUYE


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...