LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije
Publish Date: vendredi 23 décembre 2016
VISITS :570
By Admin

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rihuza ibikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku itariki 22 Ukuboza ryashyikirije umuturage wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imodoka ye yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X yariganyijwe n’uwayimugurishije.

Nyirayo witwa Kasereka Katsuva Jean Mark yayishyikirijwe n’Umuyobozi w’iri Shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake ; icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

ACP Karake yavuze ko iyo modoka yafatiwe mu karere ka Rubavu ku wa 21 Kanama uyu mwaka nyuma yo kumenyeshwa na Polisi ya Uganda ko hari umuntu wayigejejeho ikirego ko yayibwe (Iyo modoka).

Yagize ati,"Tumaze kugezwaho icyo kibazo twatangiye iperereza kugeza tuyifashe ; ariko tuza gusanga Kasereka atarayibye nk’uko ikirego cyavugaga ; ahubwo ko uwayimugurishije yamubeshyeye agambiriye kuyisubiza. Ni yo mpamvu tumushyikirije imodoka ye (Kasereka) nyuma yo gusanga atarayibye ; ahubwo ko yayiguze n’uwashatse kuyimuriganya."

Imodoka Polisi y’u Rwanda ifata ndetse ikazishyikiriza ba nyirazo ziba zibwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri aka karere ; abazifatanywe bakaba bashyikirizwa Polisi zo mu bihugu bakoreyemo icyo cyaha.

ACP Karake yagize ati," Ikoranabunga tugezeho uyu munsi ridushoboza gutahura umuntu ushakishwa kubera ibyaha runaka ; ibyo bikaba byiyongera ku mikoranire myiza hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga ituma hafatwa abakekwaho kubikora."

Kasereka yavuze ko yaguze iyo modoka muri Gicurasi uyu mwaka. Amaze kuyishyikirizwa yagize ati,"Ndishimye bitagira urugego kuba nshyikirijwe imodoka yanjye. Uwayingurishije yashatse kuyisubiza abeshya ngo yarayibwe ; ariko Polisi y’u Rwanda mu bunyamwuga bwayo yatahuye umugambi we.

Ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga bikoresha Ikoranabuhanga rya I-24/7 mu guhanahana amakuru ajyanye n’abashakishwa kubera ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, gutunda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ubujura bw’ibintu bitandukanye birimo imodoka.

Iri Koranabuhanga mu Rwanda rikoreshwa ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu no ku Bibuga by’Indege.

Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...