LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo muri Namibiya ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndenga mipaka
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :184
By Admin

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibiya ari we Lt Gen S.H. Ndeitunga.

Uwo muhango wabereye i Kigaki ku itariki 3 Ugushyingo 2015, ukaba waritabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo DIGP Dan Munyuza, bamwe mu bofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda, ndetse n’abari baherekeje Lt Gen. Ndeitunga.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati :"Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka. Ni intambwe kandi ikomeye mu gufata no guhererekanya abakoze cyangwa abategura gukora bene ibyo byaha birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ubujura butandukanye bukorwa hifashishishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’ibindi."

IGP Gasana yongeyeho ko uretse ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyo byaha, Polisi zombi zizafatanya mu kubaka ubushobozi bwazo zohererezanya abapolisi kugira ngo bahugurwe mu bintu bitandukanye.

Ku ruhande rwe, Lt Gen. Ndeitunga yagize ati :"N’ubundi twari dusanzwe dufatanya na Polisi y’u Rwanda mu buryo butandukanye ariko noneho dushimangiye ibyo twakoraga binyuze mu nyandiko kandi ibyo twiyemeje tuzabishyira mu bikorwa binyuze mu guhanahana amakuru yatuma turushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage b’ibihugu byacu byombi."

Yakomeje agira ati :"Nigiye byinshi ku ngamba za Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange zijyanye no kwita ndetse no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana. Nkaba naranyuzwe by’umwihariko na serivisi za Isange One Stop Center, tukaba tuzohereza bamwe mu bapolisi bacu kuza kuyigiraho."

Na none yagize ati :"Isange One Stop Center n’umwihariko w’u Rwanda. Iki ni igikorwa cy’intangarugero ibihugu byinshi bishobora kwigiraho. Ndahamya ko abapolisi bacu tuzohereza kuza kuyigiraho bazunguka byinshi bizadufasha kurushaho kwita no gufasha abakorewe ihihoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana."

Namibiya iri mu bihugu byohereza aba ofisiye bayo b’abapolisi kwiga iby’ubuyobozi bwabo bashinzwe ndetse n’indi mirimo ifitanye isano n’inshingano zabo (Senior Command and Staff Course) mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC).

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
Mike

Nta gihugu gishobora kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka kidafatanyije n'ibindi. Ni yo mpamvu ubufatanye nk'ubu ari ngombwa kugira ngo ababikoze ndetse n'abategura kubikora bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Polisi yacu yakoze rero igikorwa cyiza isinyana n'iya Namibiya ariya masezerano y'ubufatanye mu kurwanya biriya byaha.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...