LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo umufana yakomeretse mu mukino wahuje Rayon Sport na Gicumbi FC
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :294
By Admin

Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2015, ku kibuga cya Kicukiro habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon Sport na Gicumbi FC. Uyu mukino wari mu rwego rw’irushanwa ryiswe”Rayon Sport Christmas Cup”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko mu gihe umukino wabaga,imvura yatangiye kugwa, bamwe mu bakunzi b’umupira bavuye mu ruhande barimo, aho bari bagenewe, bajya mu rundi ruhande rugenewe abanyacyubahiro. Muri urwo ruhande rw’abanyacyubahiro berekezagamo, abapolisi bari bahari bahacunze umutekano, babujije abo bafana kuhegera.

CSP Twahirwa yakomeje agira ati :”Bamwe muri abo bafana banze kubahiriza ibyo basabwaga n’abashinzwe umutekano, maze bateza akavuyo, ku buryo byateje umubyigano ukabije (stampede). Ibi byatumye umwe muri bo witwa Musabyimana Innocent akomereka, mu gihe abapolisi bageragezaga kugarura umutuzo muri abo bafana. Polisi y’u Rwanda yahise ifasha kugeza ku kigo nderabuzima cya Bethsaida Musabyimana, akaba yarahise yitabwaho n’abaganga aravurwa, arakira maze arataha”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda arasaba abakunzi b’imikino kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose ajyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro, ndetse bakirinda ibikorwa byose biteza umutekano muke, kandi bitubahirije amategeko, kuko bihanwa n’amategeko, ndetse bikaba byanaviramo bamwe gutakaza ubuzima nk’uko byagiye bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

RNP

IBITEKEREZO
rwaka

Abafana ba Rayon sport bazisubireho kuko bakomeje kuzana akajagari ku kibuga

boniface

Polisi yacu ni nyamwuga ntabwo ishobora kurenganya umunyarwanda ahubwo natwe abafana tujye twitwara neza kubibuga kuko umukino ni displine bityo abawukina nabawukunda tugomba kuyigira.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...