LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda
Publish Date: jeudi 14 avril 2016
VISITS :607
By Admin

​Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mata, Polisi y’u Rwanda yasubije umugabo w’umunyarwanda witwa Badege Sam imodoka ye yo mu bwoko bwa RAV4 ifite Pulaki RAC 003 E yari yaribwe n’umushoferi we akayijyana Uganda.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, washyikirije iyi modoka Badege, yavuze ko nyuma y’aho Badege abagerejeho ikibazo cye cy’uko imodoka ye yibwe ikajyanwa muri Uganda, Polisi y’u Rwanda yavuganye na Polisi Mpuzamahanga ya Uganda iyisaba gufasha uyu munyarwanda akabona imodoka ye, aho yagize ati :”Amaze kutugezaho ikibazo cye, akatubwira ko umushoferi yibye imodoka ye akayijyana Uganda, twavuganye na Polisi Mpuzamahanga ya Uganda, tumuha impapuro zisaba ubufasha Polisi ya Uganda, ajyayo nabo baramufasha abona imodoka ye.”

ACP Kuramba yakomeje avuga ko iki gikorwa ari icyo kwishimira kuko kigaragaza imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu. Yagize ati :”Ibi ni ibyo kwishimira, kuko tumaze iminsi dusubiza imodoka zibwe mu mahanga zigafatirwa mu Rwanda, iki ni ikigaragaza ko na Polisi z’amahanga nazo zidufasha iyo tuzisabye ubufasha, haba mu kurwanya ibyaha nk’ibi by’ubujura bw’imodoka, ndetse n’ibindi byaha ndengamipaka.”

Nyuma yo gusubizwa imodoka ye, Badege yashimiye ubushobozi, ubunyamwuga bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’umubano mwiza ifitanye na Polisi z’ibindi bihugu, aho yagize ati :”Ndishimye cyane kuko nongeye kubona imodoka yanjye yari imaze hafi amezi 2 ibuze, rwose maze kumenya ko yambutse ikarenga umupaka w’u Rwanda, nahise nta icyizere cyo kongera kuyibona ariko naarje mbibwira Polisi y’u Rwanda impa ubufasha bushoboka bwose kugeza nyibonye. Ndabwira abantu bose ko igihe cyose imodoka zabo zibwe bajya bahita baza kubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuko ntayo itagaruza.”

Badege yavuze ko kugirango iyi modoka ibure, ari umushoferi we wayibye akayijyana Uganda, yagera Kabalagala agakora impanuka, nyuma aza guhamagara inshuti ye hano mu Rwanda ko yakoze impanuka asaba ubufasha, uyu mugenzi we nawe aza kubwira Badege, ahita amenya irengero ryayo, nawe aza kubimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Uyu mushoferi akaba agishakishwa kuko yahise aburirwa irengero
Kuva mu mwaka ushize wa 2015, Polisi y’u Rwanda imaze gufata imodoka 11 no gusubiza ba nyirazo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...