LATEST NEWS
MU RWANDA
Polisi y’u Rwanda yasubije imodoka ebyiri zari zibwe uganda
Publish Date: vendredi 25 décembre 2015
VISITS :370
By Admin

​Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda imodoka ebyiri zari zibweyo nyuma ziza gufatirwa mu Rwanda hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Polisi mpuzamahanga buzwi nka I-24/7. Ubu buryo bukaba ari ubw’ikoranabuhanga bwashyizwe ku mipaka no ku bibuga by’indenge bugamije guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no gufata abanyabyaha.

Imwe muri izo modoka yatanzwe ni iyo mu bwoko bwaToyotaz Hiace ifite nimero UAN 041F, ikaba yarafashwe tariki ya 5 Ukuboza, ubwo yambukaga umupaka wa Gatuna iza mu Rwanda. Iyo modoka yari irimo abagenzi bari bagiye iKigali mu masengesho.

Indi modoka nayo yafashwe, ni ifite nimero UAM 716C y’ikamyo ndende itwara ibikoresho bitandukanye.Yo yafashwe mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, ikaba yarafashwe ubwo yambukaga umupaka ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iza mu Rwanda.

Izi modoka zari zaribwe mu gihugu cy’u Buyapani,kuziha Uganda bikaba ari uko zari zifite ibyangombwa by’icyo gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa niwe washyikirije imfunguzo z’izo modoka umuyobozi wungirije wa Polisi mu ntara ya Kigezi yo muri Uganda, Senior Superintendent Enock Ndyomugenyi, bikaba byarabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

ACP Twahira yagize ati :“abapolisi nibo bafashe izi modoka bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Interpol buri ku mipaka, aho basanze zishakishwa nyuma yo kwibwa mu Buyapani.

“u Rwanda ntiruzigera na rimwe ruba inzira y’ibikorwa by’ubujura ndetse n’ubucuruzi butubahirije amategeko.Mu bihe byashize twafashe izindi modoka zibwe mu bindi bihugu tuzishyikiriza abayobozi b’aho zibwe.

Yongeyeho agira ati :

“ twahise dufata izo modoka hanyuma tuzishyikiriza Uganda kuko zari zanditse muri icyo gihugu.Kuva uyu mwaka watangira,tumaze gutanga imodoka zirenga enye tuziha Uganda nyuma yo gufatirwa inaha naho Kenya bo twabashyikirije eshatu.
Ubwo yashyikirizwaga izi modoka, Senior Superintendent Ndyomugenyi yashimye imikoranire myiza n’ubufatanye biri hagati y’ibihugu byombi.

Yabivuze muri aya magambo :“tugeze ku ntambwe nziza, aho nta munyacyaha wahungira ahandi,ikoranabuhanga dukoresha rirabyerekana,turashimira bagenzi bacu b’u Rwanda kubera ubu bufatanye,bukaba aribwo butuma akarere kacu kagira umutekano”.

Kuva mu myaka ishize,u Rwanda rumaze gufata imodoka zigera kuri 20 zibwe mu bindi bihugu,inyinshi muri zo zikaba zaribwe muri Kenya,nyuma zigasubizwa ba nyirazo ndetse n’abazibye bakaba barafashwe banasubizwa mu bihugu byabo byabashakishaga.

Umwaka ushize,Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka eshanu zacuruzwaga ku buryo butemewe mu Rwanda.Mu kwezi kwa Gashyantare 2015, Polisi y’u Rwanda yahaye iya Kenya imodoka ebyiri zari ziziwe i Nairobi, abazibye bakaba barashakaga kujya kuzigurisha muri Kongo bazinyujije mu Rwanda.

Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye na za polisi zo ku rwego rw’akarere no ku rwegompuzamahangandetse n’indi miryango,ibi bikaba aribyo nkingi yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo n’ubujura bw’imodoka.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze...

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha...

NEW POSTS
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...