LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.
Publish Date: mardi 9 février 2016
VISITS :474
By Admin

​Kuri uyu wa mbere , tariki ya 8 Gashyantare, Polisi y’ u Rwanda yashyikirije ubuyobozi bw’igihugu cy’u Bwongereza imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover V8 yari yaribiwe muri icyo gihugu.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Umuyobozi w’ibijyanye na Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, niwe watanze iyi modoka iherekejwe n’impapuro ziyiranga, abishyikiriza David Ward ,impuguke mu by’iperereza ikora mu kigo cyitwa UK National Crime Agency kiri muri Kenya.

Nyuma yo gusubizwa iyi modoka, Bwana David Ward yashimiye ubushishozi ndetse n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, ndetse n’imbaraga yakoresheje itahura iyi modoka, aho yavuze ko igihugu cye n’ubundi gisanganywe ubufatanye bwihariye na Polisi y’u Rwanda mu nzego nyinshi.

Bwana Ward yagize ati : “ Twamenye amakuru y’igaruzwa ry’iyimodoka Interpol y’u Rwanda imaze kubimenyesha Interpol yacu, nayo yahise ibimenyesha ibiro byacu mu karere ngo dukore iperereza mu Rwanda ; hakaba hari ikibazo cy’imodoka nyinshi nk’izi z’agaciro zibwa mu Bwongereza zerekeza muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yongeyeho ati :” u Rwanda rufite umwihariko, ukurikije ukuntu yafashwe kandi rukabimenyesha ubuyobozi bwacu bwangu n’uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwitaye kuri iyi modoka bushimishije ; ikindi uyu Mukongomani yayiguze atabizi kandi igihe yafatwaga yari yamaze kwishyura 25000$ kuri bariya Barundi bayibye, yashoboraga no kuyabura iyo u Rwanda rudafata aba bajura igihe bashakaga kuva mu Rwanda, ni akazi gakomeye rero bakoze.”

Iyi modoka ikaba yajyanywe muri Uganda , ejo hakaba hari izindi modoka 30 zari zaribwe zashoboye gufatwa, mbere y’uko zose zisubizwa mu Bwongereza nk’uko bitangazwa na David Ward.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka, yibwe muri Nzeli 2014 mu gihugu cy’u Bwongereza, ifatwa tariki ya 2 Gashyantare umwaka ushize, ifatirwa ku mupaka wa Rusizi ya 1 aho uwari ayitwaye yagerageza kuyizana mu Rwanda.

Aha yagize ati : “ Uyu mu mukongomani nawe yari amaze kuyigura amadolari 35000$ n’Umurundi wari wayizanye muri Kongo, ariko abapolisi bo mu Rwanda bamugaragariza ko iri ku rutonde rw’ibyibwe bishakishwa Interpol ; nibwo yabatungiraga agatoki ko abo bayiguze bakiri hafi aho kuko bari bandikiraniye hafi y’umupaka, uyu mugabo wo mu gihugu cya Kongo yaje gusubizwa amafaranga yari yishyuye(25000$) nyuma y’iperereza ryakozwe n’abayibye batabwa muri yombi.”

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) nyuma yo kumenya ko iyi modoka yibwe, ari iyo mu gihugu cy’ u Bwongereza yahise isohora inyandiko ziyifata, ari nazo zagendeweho ifatirwa ku mupaka yambuka.

ACP Twahirwa yagize ati :” Ntibyari bimenyerewe ko imodoka yibwa I Burayi igasubizwa yo, iki ni ikintu twakwishimira ko mu kazi kacu ka gipolisi, ndetse mu rwego mpuzamahanga haba habaye igikorwa nk’iki, kuko u Bwongereza nabwo nibugezayo iyi modoka, bizandikwa ko Polisi y’u Rwanda yabashije gukurikirana no kugaruza imodoka kugeza isubiye iwabo.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...