LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rulindo gutangiza icyumweru cy’umuganura
Publish Date: mardi 2 août 2016
VISITS :168
By Admin

Ku itariki ya 1 Kanama, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage barenga igihumbi b’akarere ka Rulindo gutangiza icyumweru cyahariwe Umuganura. Kwizihiza uyu munsi mukuru bikazaba tariki ya 5 Kanama mu gihugu hose. Umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa buri mwaka, kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.

Atangiza icyumweru cyahariwe Umuganura mu murenge wa Rusiga, Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yavuze ko icyo umuntu yakwishimira cyane, ari umutekano usesuye abaturage bafite.

Yagize ati :” Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda kubera uruhare rwayo mu ishyirwaho ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (RYVCP), ku buryo ibikorwa byabo byafashije cyane mu kubungabunga umutekano w’abaturage”.

Yibukije ko nta mutekano uhari, iterambere ritagerwaho ndetse no kwizihiza iminsi mikuru itandukanye bitakorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yashimangiye ko bazakomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, muri gahunda zose zigamije kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Chief Superintendent of Police (CSP) Murenzi Sebakondo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage b’akarere ka Rulindo gukunda igihugu mu byo bakora byose. Yagize ati :” gukunda igihugu bituma mugira n’uruhare muri gahunda zose zo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha. Polisi y’u Rwanda ntiyabona abapolisi ishyira hose kuri buri rugo rw’umuturage mu kumucungira umutekano. Niyo mpamvu namwe mufite uruhare rwo kuwibungabungira, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we igihe cyose, mukajya muha Polisi amakuru y’icyahungabanya umutekano vuba kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba”.

CSP Sebakondo yakomeje agira ati :” Kuba twizihiza Umuganura ni uko dufite umutekano usesuye, uturuka ku buyobozi bwiza dufite. Muri ikigihe rero twishimira uyu munsi mukuru w’Umuganura, ni igihe nanone cyo gutekereza icyo twakora kugira ngo dukomeze tubumbatire umutekano dufite”.

Mutangana Jean Bosco wari uhagarariye umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, we yavuze ko intego zabo mbere na mbere ari ugufatanya n’abandi baturage na Polisi y’u Rwanda hagamijwe gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho hatangwa amakuru ku gihe kandi vuba bityo hakabaho gukumira ibyaha bitaraba.

Gutangiza icyumweru cy’Umuganura mu karere ka Rulindo byanitabiriwe n’umuryango nyarwanda ushinzwe guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’ingo (SFH) ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) baturutse mu turere twa Kicukiro,Nyarugenge na Gasabo, bikaba byaranaranzwe kandi no guha abana amata nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda, hishimirwa ibyiza byagezweho mu mwaka uba urangiye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...