LATEST NEWS
New section No17
Polisi yafashe abigana ibyangombwa, abaturage barasabwa kuba maso
Publish Date: jeudi 17 novembre 2016
VISITS :327
By Admin

Polisi iragira abaturage inama kwitondera abantu baha imyirondoro yabo irimo irangamuntu , ibyangombwa mpamo by’ubutaka n’izindi mpapuro z’agaciro kuko bishobora kwiganwa nyuma bigakoreshwa mu buryo butemewe nko mu igurisha ry’imitungo n’ibindi.

Ubu butumwa buje nyuma y’uko Polisi itereye muri yombi agatsiko k’abantu biganaga ibyangombwa bagambiriye kugurisha imitungo itari iyabo.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege avuga ko Polisi yakiriye ibirego bitandatu byo muri ubu bwoko mu mezi atatu ashize.

Kugeza ubu, hakaba hamaze gufatwa abantu 10 mu iperereza rinakomeje kandi ryashoboye kuburizamo uburiganya mu igurisha ritandukanye ry’imitungo.

Aba bakekwa bibanda ku mitungo, yaba ubutaka , ibibanza cyangwa amazu akodeshwa gigaragara ko benebyo bamaze igihe badakoresha cyangwa badahora hafi, bagashaka uko bahimba ibyangombwa biyita benebyo kugirango babigurishe.

Akomeza atanga urugero rwa bamwe mu bakora ubwo buriganya batandatu barimo n’umugore baherutse gufatirwa mu karere ka Kicukiro.

Uwo mugore yiyitaga umugore w’umwe mu bo bari bafatanyije agatsiko, bakaba na ba nyir’ubutaka bwagurishwaga, abandi batatu bakaba abatangabuhamya mu gihe uwa gatandatu akora nk’umuranga cyangwa komisiyoneri.

Polisi itangaza ko buri gihe bibasira imitungo yiganjemo ubutaka n’ibibanza bigurishwa cyangwa bidakoreshwa na bene byo.

ACP Badege agira ati :”Twamenye amakuru ko mu bantu tumaze iminsi dushakisha, hari nkabo benda kugurisha ikibanza, twahise twohereza abashinzwe kubatahura babafashe banabasangana izindi mpapuro mpimbano zitandukanye.”

Yagize kandi ati :”Bigana icyangombwa cy’ubutaka cyitwa UPI(Unique Parcel Identifier) kikaza gisa n’icy’umwimerere kandi ubusanzwe kigira umubare rukumbi ukiranga udashobora kuranga ibibanza bibiri ; ukaba ijyana n’akarere, umurenge n’akagari giherereyemo.

ACP Badege yongeyeho bigana impapuro zose zikenerwa mu igurisha n’ihinduranya ry’ibyangombwa by’icyagurishijwe.

Ku myirondoro y’imyiganano, bakoresha iya nyayo iba iri ku makarita ndangamuntu baba baribye cyangwa baratoye, ariko bagahindura ifoto iba iriho bagashyiraho iyabo.

ACP Badege yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kuba maso no gutungira agatoki Polisi n’izindi nzego abo bakeka ko bari mu bikorwa nk’ibi.

Yanasabye buri wese gufata no kubika neza ibyangombwa byabo, byaba ibibaranga n’iby’imitungo, ndetse n’izindi mpapuro z’agaciro ngo bidatwarwa n’abashobora kubiba imitungo yabo.

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ngo imenye niba hari bamwe mu bakozi b’ibiro by’ubutaka ku rwego rw’imirenge n’uturere bafatanya n’aba bajura mu bikorwa nk’ibi.

Amazina y’abakekwa muri ibi bikorwa ndetse nay’abibwe akaba yagizwe ibanga kugirango bitica iperereza.

ACP Badege yavuze ati :”Dufite icyizere ko iperereza ryacu rizagaragaza ibimenyetso bizafasha ubushinjacyaha, mu minsi micye aba bakekwa mukazababona imbere y’ubutabera”.

Yasoje asaba abagura imitungo itandukanye, buri gihe kujya basuzuma neza ko ibyangombwa bahawe ari umwimerere, bakabanza bakabaza mu nzego zibishinzwe.

Aba bakekwaho ibi byaha bashobora gukurikiranwaho ibyaha byo guhimba cyangwa guhindura inyandiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano nk’uko biteganywa n’ingingo za 318, 323, 609 na 610 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO
sostene

Aba bajura bareze muzandebere UPI:4/01/09/05/536 Ni icyo muli masoro rulindo. cyatwawe n'umupolisi ENOCK NKORERIMANA mu buryo bw'uburiganya. agiha umuryango wa MUKANZIZA Petronilla mu kagambane na gitif witwa MUKWIRA J Nepo bose biganye muli KIE. Aya makuru police iyakurikirane.

Ntidendereza William

Ubwo bujura bwageze no mu Karere ka Kayonza.Hari umuntu ugurisha amasambu muri Gahini ahitwa Kahi yerekana impapuro mpimbano.ndetse n'uwo baguze akamukorera izimwanditseho.Cyakora ubuyobozi bwa Akarere n'ubwo Police barabikurikirana.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...