LATEST NEWS
New section No17
Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD - COTRACO
Publish Date: lundi 5 décembre 2016
VISITS :1225
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ibyuma by’imodoka bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda byibwe Kompanyi ikora imirimo y’Ubwubatsi yitwa NPD- COTRACO.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ibyo byuma bya Actos Benz byafatiwe mu nzu y’uwitwa Ndayizeye Stella iherereye mu kagari ka Nyakabanda, mu murenge wa Nyakabanda.

Yakomeje avuga ko ibyo byuma byibwe ku itariki ya 1 Ugushyingo mu Bubiko bw’ibikoresho bwa NPD - COTRACO ku cyicaro cyayo kiri mu karere ka Kicukiro ; kandi ko ababibye babanje kwica urugi rw’aho byari bibitse.

SP Hitayezu yagize ati :" Polisi imaze kwakira ikirego cy’iyi Kompanyi cy’uko yibwe ibyuma by’imodoka yahise itangira iperereza kugira ngo ababyibye bafatwe. Kugeza ubu abantu batatu ni bo bafunzwe bazira gucyekwaho ubwo bujura ; abo akaba ari Ntagara Ramazan, Rwaka Seminega Ali na Kanobana Banaventure."

Yavuze ko babiri babanza bafashwe ku ya 3 Ukuboza ; naho uheruka (Kanobana) akaba yarafashwe mu minsi ishize ; Dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ; uyu akaba by’umwihariko yari ashinzwe umutekano w’ahari habitswe ibyo byuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko usibye abo batatu bafunzwe kugeza ubu ; hari abandi batatu barimo abakozi ba NPD - COTRACO bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura ; bakaba ariko babikurikiranyweho bari hanze.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe nyiri urugo ibyo byuma byafatiwemo (Ndayizeye).

SP Hitayezu yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo byuma bifatwa, ndetse yanatumye abo bagabo batatu bafatwa. Yasabye abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Aba bafunzwe nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...