LATEST NEWS
New section No17
Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Publish Date: mercredi 12 octobre 2016
VISITS :1052
By Admin

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga kubashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, zaba iz’agateganyo n’iza burundu, kuri ubu bufunze maze ryongeraho ko, ririmo gukoresha ibizamini kubiyandikishije mu kwezi kwa Nzeli mu gihugu hose.

Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko mu buryo bushya burimo gukoreshwa, kwiyandikisha kw’abazakora ibizami mu mezi atatu ari imbere birimo gukorerwa rimwe aho abazemererwa bazahabwa umubare w’ibanga(code) ari nawo uzabereka ukwezi bazakoreramo.

Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda

CIP Kabanda agira ati :” Twatangije kwiyandikisha muri Nzeli kubarimo gukora ubu. Tugenda tubaha kode kandi abemerewe bose bafite kode ya “RT” bazakora ibizami muri uku kwezi k’Ukwakira, uretse abo mu Mujyi wa Kigali bafite kode ya “RV” bo bazakora ibizami mu cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira .”

Yakomeje agira ati :” Mu Ugushyingo , kode ku bazakorera ibizami muri Kigali ni “RW” mu gihe ahasigaye mu gihugu ari RU.”

Hagati aho, abafite kode ya RX bazakora ibizami mu Ukuboza , aha akaba yagize ati :”Turagira inama abiyandikisha kwandika izi kode kuko zibafasha kumenya aho bazakorera ibizami n’igihe bazabikorera ”

CIP Kabanda , ariko yanavuze ko ikindi gihe cyo kwiyandikisha ku bifuza kuzakora muri Mutarama, Gashyantare na Werurwe umwaka utaha, kizatangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Yarangije agira ati :” Twakiriye abiyandikisha benshi binubira ko babikoze bikanga. Ubwo buryo ubu burafunze kandi ntihazagire ukubeshya ngo arashaka kugufasha kwiyandikisha . Kwiyandikisha bikorwa n’umuntu ku giti cye , nta n’ishuri ryigisha imodoka rifite uburennganzira bwo kwandikisha abantu mu izina ry’uzakora ibizami. Uzakwaka amafaranga wese akubwira ko ari ayo kwiyandikisha uzamutangeho amakuru , azafatwa nk’umujura.”

RNP

IBITEKEREZO
IMANISHIMWE Tharcisse

Muge mutubwira igiciro naho umuntu ya kwiyandikishiriza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...