LATEST NEWS
New section No17
Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo
Publish Date: jeudi 17 mars 2016
VISITS :329
By Admin

​Itsinda rigizwe n’abapolisi 70 berekeje Malakal muri Sudan y’Epfo mu butumwa bw’amahoro aho bagiye gufasha bagenzi babo 170 basanzwe bakorera muri ako gace.

Aba bapolisi bagiye bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana mu cyumweru gishize, wabasabye ko bagomba gushyira hamwe kandi bagakora ibishoboka byose bagasoza ubutumwa bw’amahoro neza, aho bagomba gukora kinyamwuga kandi bakagaragaza isura nziza y’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.

Aba bapolisi bahagurukiye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, bari kumwe n’abasirikare bagiye gusimbura abari basanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’epfo (UNMISS) ; basezewe na Komanda wa Brigade ya 201, Koloneli Aloys Ngoga Kayumba, wari kumwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Felix Bahizi Rutagerura uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubutumwa bw’amahoro.

Mbere y’uko burira indege, Col Kayumba yabwiye abapolisi n’abasirikare ko bagomba kubaha umuco w’igihugu bagiyemo, aho yagize ati” mugomba kurangwa n’ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru kandi ndizera ko nimubyubahiriza muzagaruka mu gihugu cyanyu n’ishema ryinshi”.

Muri Sudan y’Epfo habarirwaga abapolisi b’Abanyarwanda 170, ubu hiyongereyeho abandi 70 byatumye igihugu cy’u Rwanda kigira abapolisi 240 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS)

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...