LATEST NEWS
MU RWANDA
RDF yatangiye ubuvuzi ku baturage b’akarere ka Kamonyi
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :198
By Admin

Ibitaro bya Gisirikare (RMH) k’ubufatanye n’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), batangiye icyumweru cy’Ingabo mu kuvura abaturage batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi, aho bari kuvura indwara zitandukanye zatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alivera, ku itariki ya 15 Ukuboza, ni we wafunguye k’umugaragaro icyumweru cy’ingabo mu kuvura abaturage batishoboye mu bitaro bya Remera- Rukoma.

Mu gutangiza uwo muhango yari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare Brig Gen Emmanuel Ndahiro hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Dr Alivera Mukabaramba yavuze ko imikoranire myiza iri hagati ya FARG n’Ibitaro bya Gisirikare yatumye abaturage batishoboye basigiwe ibikomere na Jenocide yakorewe Abatutsi bashobora kwivuza, k’uburyo kuva mu 2012 kugeza ubu abaturage bamaze kubona ubwo bufasha bagera ku 39,843 bo mu turere 26 mu gihugu.

Akarere ka Kamonyi kabaye aka 27 gakorewemo iki gikorwa cyo kuvura abatishoboye, hakaba hasigaye uturere twa : Gicumbi, Ngororero, na Muhanga.

Yashimiye Ingabo z’u Rwanda (RDF), uburyo zashoboye guhagarika Jenoside n’uburyo bakomeza kwita ku bayirokotse, babinyujije mu bikorwa by’ubuvuzi badahwema kubakorera hamwe n’ubundi bufasha butandukanye.

“Kubera ibi bikorwa byiza bakorerwa, abaturage bari barahuye n’ingarukaka za Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaruriwe icyizere cyo kubaho, k’uburyo ubu bashishikajwe n’ibikorwa by’iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare, Brig Gen Emmanuel Ndahiro yavuze ko ibikorwa byo kuvura abaturage batishoboye biri kubera ahantu habiri, ku bitaro bya Remera- Rukoma no ku Kigo Nderabuzima cya Musambira.

Yagize ati : “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zihora ziteguye gukora ibishoboka byose kugirango zifashe abaturage kugira ubuzima bwiza, bityo n’abo babashe kwiteza imbere”.

Icyumweru cy’Ingabo cyatangiye ku wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2015, iki gikorwa cy’ubuvuzi k’ubuntu kikaba cyaritabiriwe n’abaturage batishoboye bagera kuri 800 k’umunsi wa mbere.

Hakaba hatangwa ubuvuzi ku ndwara zitandukanye, nko kubaga amagufa, indwara z’abagore, indwara zo mu nda, indwara zo m’umutwe, amaso, indwara z’uruhu, amenyo, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, n’ubundi burwayi butandukanye.

Umuturage umwe mu bahawe ubwo bufasha witwa : Kampire Esperance ufite imyaka 63, yavuze ko amaranye igihe indwara zitandukanye zatewe na Jenoside. Yagize ati : “Dushimishijwe cyane no kubona abasirikare bacu batuvura. Tawje kwivuza turi benshi kuri aba baganga b’inzobere kandi tuzi neza ko bashobora kudufasha”.

Iki gikorwa giteganyijwe kurangira ku wa kane tariki 17 Ukuboza 2015, aho biteganyijwe ko igikorwa kizarangira abarwayi bagera ku 2000 bashoboye kuvurwa.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
Betty

Congs wanajeshi mwagize neza iwacu kamonyi lmana ibahe ubushobozi nubwitange ndetse numurava kukazi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...