LATEST NEWS
MU RWANDA
RDF yungutse aba Ofisiye barangije kwiga muri École Royale Militaire Belge
Publish Date: vendredi 2 septembre 2016
VISITS :2425
By Admin

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Nzeri 2016, abasirikare batatu mu Ngabo z’u Rwanda ( RDF) barangije amasomo yabo mu kigo cya gisirikare cy’ubwami bw’Ububiligi, bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ndetse bahita banahabwa ipeti ribinjiza mu cyiciro cy’abofisiye.

Abo basirikare barimo Kayitaba Christian, Steve Ingabe Karekezi na Christian Kamanzi, barangije mu kigo cyo mu Bubiligi kizwi nka "École Royale Militaire Belge". Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ivuga ko bahise bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ndetse bagahita bahabwa n’ipeti rya Sous-Lieutenant.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe

Aba basirikare batatu b’u Rwanda, barangije amasomo yabo bari kumwe n’abandi benshi bakomoka mu bihugu bitandukanye ku isi birimo n’U Bubiligi nyirizina, izi zikaba ari imbaraga nshya igisirikare cy’u Rwanda cyungutse mu bijyanye n’ubumenyi mu bya gisirikare.

Abo basilikare batatu ni abo bambaye impuzankano y’u Rwanda

École Royale Militaire Belge yashinzwe mu mwaka w’1834, iyi ikaba ari inshuro ya 166 abanyeshuri b’abasirikare baharangije nyuma yo guhabwa amasomo atandukanye mu bijyanye n’ubumenyi bwa gisirikare.

IBITEKEREZO
commando

N'uyu muzungu se ni uwacu ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...