LATEST NEWS
New section No17
Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na Mutangana J.B
Publish Date: mercredi 14 décembre 2016
VISITS :2785
By Admin

Inama y’Abaminisitiri yatanze Mutangana Jean Bosco nk’umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha mukuru akaba azemezwa na Sena.

Richard Muhumuza wari Umushinjacyaha Mukuru, yatanzwe nk’umukandida ku mwanya w’Umucamanaza mu Rukiko rw’Ikirenge nawe akazemezwa na Sena.

Ni inama yateranye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2016 muri Village Urugwiro, aho yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mutangana Jean Bosco

Muhumuza wari usanzwe ari Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, yagiye kuri uyu mwanya muri Nzeri 2013, asimbuye Ngoga Martin waje gutorerwa kuba umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Mutangana Jean Bosco watanzwe nk’umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, yari umushinjacyaha guhera mu mwaka wa 1999. Akaba yarokereye ubushinjacyaha ahantu hatandukanye mu gihugu.

Hagati ya 1999 na 2004, Mutangana yabaye umushinjacyaha wa Repubulika i Cyangugu, mu Mutara ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Criminal Law and Criminology yavanye muri Kaminuza ya Groningen yo mu Buholandi.

Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakirangirije mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Muri 2004 ni bwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira ubushinjacyaha mu manza mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mutangana yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, guhera mu mwaka wa 2004 kugeza 2008.

Guhera muri Mata muri 2008 kugeza muri 2011, Mutangana yahawe kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.

Richard Muhumuza wari Umushinjacyaha Mukuru

Muhumuza avuye kuri uyu mwanya nyuma y’aho Ubushinjacyaha yayoboraga bwari bwaratangiye iperereza ku ruhare rw’abasirikare 22 b’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...