LATEST NEWS
New section No17
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Publish Date: samedi 20 février 2016
VISITS :2220
By Admin

Mu rubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François, umutangabuhamya Rtd Col Camille Karege yashinje Rusagara ibyaha birimo gusebya ubutegetsi ndetse avuga ko Rusagara yafunzwe abikwiye ahubwo ko yari yaratinze.

Rtd Col Camille Karege mu gushinja Rusagara wabonaga bafite byinshi bibukiranya ndetse ntiyigeze ahakana ko yari inshuti ye. Ubu akorera ubucuruzi mu karere ka Gasabo.

Mu buhamya bwe, Rtd Col Karege yagarutse ku byaha byakorewe ‘Car Wash’ n’ahandi, ngo aho Rusagara yavugaga amagambo asebya Umukuru w’Igihugu n’andi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko bitumvikanaga uburyo umuntu uri ku ipeti rya Jenerali yavuga nabi ubutegetsi ahubwo akavuga neza ababurwanya.

Mu rukiko hagarutswe kuri byinshi birimo kuba Camille yarise umusazi Rusagara mu nyandiko mvugo,ibintu byateje impaka ndende abaregwa bafashe nk’igitutsi ariko umutangabuhamya akavuga ko ibintu Rusagara yakoraga byari nk’ubusazi.

Rtd Brig Gen Rusagara n’umwunganira babajije ihuriro hagati y’ibyo ashinjwa no gusebya igihugu, ndetse rimwe na rimwe bakavuga ko byahimbwe n’umutangabuhamya.

Rtd Col Karege yabajijwe niba ataratunguwe no gufungwa kwa Rusagara wari inshuti ye, maze asubiza ko bitamutunguye ahubwo ko yabonaga yaratinze gufungwa.

Karege yavuze ko we na bagenzi be bagiraga inama Rusagara kugeza ubwo bahamagaye undi musirikare ngo amwihanize na we akamusuzugura.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ;hamwe n’icyaha cyo gusebya Leta.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara

Urubanza ruzakomeza kuwa Mbere tariki ya 22 Gashyantare mu gitondo.

Source : Igihe

IBITEKEREZO
Rukara Callixte

Nta soni mwa bajinga mwe. Kubona abagabo bafite ipeti ryo hejuru ''Senior officer'' bakora ibintu nka biriya bya Rusagara na Byabagamba biteye isoni. Ahubwo nibabacire urubanza vuba bagume mu gihomo awo washenzi. Bazemera ryari ko HE Paul Pagame abarusha ubwenge bwinshi kuva cyera kweri ? Thanks Afande Rutaremara na Karege kuba mutarahishiriye izo mbwebwe mukavugisha ukuri. Twe ko twarwaniye igihugu tukaba ntako tumeze ko tudashobora kukigambanira. Njye Rutaremara muzi i Karama muri 1993 ari Instructor. Narize kdi nta nzego z'ubuyobozi nigeze njyamo kuko amahirwe atabona bose. Nshimishwa n'uduke mfite kdi icyangombwa cya mbere kwari ugutaha murwatubyaye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...