LATEST NEWS
MU RWANDA
Rubavu : Abamotari bashyizeho amatsinda yo kurwanya ibyaha
Publish Date: mardi 29 décembre 2015
VISITS :45
By Admin

Abamotari bo mu karere ka Rubavu bageze kure bashyiraho amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha, kugeza ubu bakaba bamaze gushyiraho amatsinda atandatu. Aba bamotari barenga 1351 bibumbiye mu ihuriro ryabo “Union des Cooperatives Taxi Moto de Rubavu” (UCOTMRU),bari mu makoperative 17.

Muri aya makoperative 17, atandatu niyo amaze gushyiraho amatsinda yokurwanya no gukumira ibyaha(anti-crime clubs).

Umuyobozi w’ihuriro ryabo witwa Gafora Sentibagwe yavuze ko intego bafite ari uko ukwezi kwa Mutarama 2016, kuzarangira amakoperative yose yarashyizeho amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha.

Yabivuze muri aya magambo :”Inkunga polisi yaduteye y’amafaranga miliyoni ebyiri mu mpera z’umwaka ushize, yatumye turushaho kwiyubaka. Kubera iyo mpamvu natwe twafashe umwanzuro wo kurushaho gukorana nayo turwanya ibyaha ndetse tunabikumira.

Ni muri urwo rwego dufite intego ko mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2016, amakoperative yacu yose azaba yashyizeho amatsinda yo gukumira nokurwanya ibyaha”. Gafora Sentibagwe yakomeje avuga ko kuba umutekano ureba buri muntu wese, nabo basanze ari ngombwa kuwugiramo uruhare kuko batakora umwuga wabo wo gutwara abagenzi mu gihe nta mutekano bafite.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Janvier Nsana, yitabiriye ibikorwa byo gushyiraho ariya matsinda yabo yo gukumira ibyaha. Yabagejejeho ubutumwa bunyuranye bwo kurwanya ibyaha, gukora neza umwuga wabo ndetse no kwiteza imbere.

IP Nsana yababwiye kandi kujya bagira amakenga mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi kugira ngo badatwara abantu bafite ibiyobyabwenge nk’urumogi cyangwa ibindi bibujijwe n’amategeko. Yabasabye kujya bahita baha amakuru Polisi y’u Rwanda igihe babonye ko umugenzi cyangwa undi muntu ushobora gukora icyaha.

Amwe mu makoperative amaze gushyiraho amatsinda yo kurwanya no gukumira ibyaha ni COTMERU, COCTMO, MOTOTRACO, KAMIGI,KK AMAJYAMBERE na COTRACOO.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...