LATEST NEWS
New section No17
Rubavu : Abamotari bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha
Publish Date: dimanche 22 novembre 2015
VISITS :71
By Admin

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu bagera ku 132 bibumbiye muri Cooperative Taxis Moto Entraidons-Nous de Rubavu (COTMERU), ku itariki 19 Ugushyingo 2015, bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club) bakaba bararyise ’Ndi Umunyarwanda COTMERU’.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Gisenyi, cyitabiriwe na Inspector of Police (IP) Janvier Nsana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Nsana yababwiye ati :"Mwari musanzwe mugira uruhare mu kwicungira umutekano, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye. Guhuriza hamwe imbaraga kwanyu bizatuma murushaho kurwanya no gukumira ibyaha kandi muhwiturane hagati yanyu ku bijyanye no kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu."

Yabibukije ko iyo impanuka ibaye idatoranya, bityo ko, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo, biri mu nyungu zabo ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.

Yabasabye gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa ibyaha kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abategura kubikora.

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa b’iryo huriro ry’abo ryo kurwanya no gukumira ibyaha witwa Turinimana Olivier yagize ati :"Umwuga wacu tuwukora mu bwisanzure kuko hari umutekano usesuye mu gihugu.Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda kandi turwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."

Yagize kandi ati :"Iri huriro dushyizeho rizadufasha kugera kuri iyo ntego twihaye kuko ari uburyo bwo guhanahana amakuru hagati yacu ndetse no hagati yacu na Polisi y’u Rwanda yatuma umutekano urushaho kubumbatirwa ".

Yasabye bagenzi be kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo no gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hirindwa impanuka zo mu muhanda no kurwanya ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.

Bene iri huriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha ryashyizweho kandi n’ibindi byiciro by’abantu barimo abanyeshuri n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare.

Urugero rukaba ari urwo mu karere ka Nyabihu, aho abanyonzi baho, ku itariki 4 Ugushyingo 2015, nabo bashyizeho bene iri huriro.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
Mike

Abo bamotari bakoze igikorwa cyiza. Babere urugero rwiza bagenzi babo ndetse n'ibindi byiciro by'abantu bakora indi myuga itandukanye.Umutekano ni inkingi ya mwamba.Twese abanyarwanda dukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n'amategeko.

Juma

Aba bamotari bafashe umwanzuro mwiza buri munyarwanda wese agomba kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha kuko twese biratureba ni ishingano zacu gukumira icyaha dutangira n'amakuru ku gihe mu rwego rwo guhashya abanyabyaha


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya