LATEST NEWS
MU RWANDA
Rubavu : Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo
Publish Date: vendredi 16 septembre 2016
VISITS :435
By Admin

Abatwara ibinyabiziga bo mu Ntara y’I Burengerazuba barishimira serivisi barimo guhambwa na Polisi y’u Rwanda guhera tariki ya 14 Nzeri, aho ibinyabiziga byabo bipimwa imiterere yabyo.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga, akaba anashinzwe ibijyanye na tekiniki muri iki kigo, Senior Superintendent of Police (SSP) Bernardin Nsengiyumva, yavuze ko uburyo burimo kwifashisha ari ubw’imodoka irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga, aho igenda izenguruka hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kibera mu karere ka Rubavu, kigamije kwegereza serivisi abatwara ibinyabiziga batuye hirya no hino mu Ntara, batiriwe bakora urugendo rurerure bajya i Kigali ahasanzwe hakorera iki kigo (MIC) gusuzumisha imodoka zabo.

Mu byo bapima imodoka nk’uko yabitangaje ; harimo gupima imiterere y’amapine harebwa ko ameze neza, harimo kandi gupima ko feri z’imodoka zitangiritse, gupima imiterere y’amatara maremare cyangwa amagufi, uturebanyuma ibyo bita “retro-viseurs”, gupima imyotsi isohoka mu modoka harebwa ko itangiza ikirere, kureba uko imodoka imeze (housing) hasuzumwa niba itarangiritse ibice by’inyuma cyangwa se amarangi yayo atarashaje n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga yakomeje avuga ko iyo imodoka ipimwe bagasanga nta busembwa ifite , ihabwa icyangombwa cy’uko yujuje ubuziranenge ku buryo izikora imirimo itari iy’ubucuruzi iba izongera gusuzumwa hashize umwaka, mu gihe izikora ibikorwa by’ubucuruzi zo zigaruka mu isuzumwa hashize amezi atandatu.

SSP Bernardin Nsengiyumva yavuze ko igikorwa cyo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba kirimo kubera mu karere ka Rubavu kizarangira tariki ya 21 Nzeri. Ku munsi hakaba hakorerwa isuzumwa imodoka ijana ku buryo ku musozo w’iki gikorwa hazaba hamaze gusuzumwa imodoka hagati ya 900-1000 nk’uko yakomeje abitangaza. Abatunze ibinyabiziga muri iyi Ntara akaba abasaba kudacikanwa ahubwo bakitabira iki gikorwa kuko kibafitiye akamaro.

SSP Bernardin Nsengiyuma yavuze kandi ko mbere y’uko iyi modoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga iza mu karere ka Rubavu, yari iherutse mu turere twa Nyamagabe, Rusizi, Huye na Musanze, akaba yarakomeje avuga ko bazakomeza no mu tundi turere mu minsi iri imbere batanga iyi serivisi.

SSP Bernardin Nsengiyumva yavuze kandi ko mu byo abaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo bitwaza harimo icyangombwa cyo kuba warishyuye kuri banki amafaranga yo gupimisha ikinyabiziga, ubwishingizi bw’imodoka, fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imodoka n’iy’indangamuntu, icyemezo cy’imodoka (carte jaune) ndetse agasubiza n’icyemezo aba yarahawe (certificate) cyerekana ko imodoka yasuzumwe.

Bamwe mu baje gusuzumisha imodoka zabo bishimiye icyo gikorwa. Ineza Private wo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yagize ati :” Ndanezerewe cyane kuko imodoka yanjye basanze ari nzima.

Mbere najyaga i Kigali gusuzumisha imodoka yanjye nkakora urugendo rurerure. Ndasaba abandi bataraza kwihuta bakazana imodoka zabo kuzisuzumisha kuko birinda n’impanuka”.

Undi witwa Byiringiro Charles usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi mu Mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu nawe yagize ati :” Tubyakiriye neza kuba baje gupimira imodoka hano. Iyo ugiye i Kigali ukoresha essence nyinshi, imodoka kandi ikajyayo nta bagenzi, umuntu agatanga amafaranga y’icumbi, ndetse n’ayo kurya. Ku buryo byose hamwe bishobora no kugera ku mafaranga ibihumbi 65 .

Ubu imodoka yanjye basanze ari nzima ndahita nsubira mu kazi, ndishimye cyane rwose. Habarugira Gaspard ukomoka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu nawe wari waje gusuzumisha imodoka ye yavuze ko ubusanzwe yajyaga i Kigali gusuzumisha imodoka ye, aho yavuze ko yakoraga urugendo rurerure ndetse bikamutwara n’amafaranga menshi. Nawe yishimiye kuba Polisi y’u Rwanda yarabegereje iyo serivisi ikabasanga iwabo.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga SSP Bernardin Nsengiyumva yasabye abatunze ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba kwitabira iki gikorwa akomeza avuga ko n’iyo basanze imodoka itameze neza, nyirayo ahabwa iminsi 14 yo kujya kuyikoresha mu igaraji, hanyuma akazagaruka iyo minsi itarashira imodoka ye ikongera igakorerwa isuzumwa kandi amafaranga yo gusaba iyo serivisi agatanga 20% y’asanzwe.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi

Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi

Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara...

Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi

Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I...

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa...

Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye

Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze isomo ku ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

28-10-2016

Perezida Kagame yatanze isomo ku ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge...

Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u Rwanda

28-10-2016

Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u...

Gen. Kabarebe yavuze ko Nyamwasa ari igisambo

27-10-2016

Gen. Kabarebe yavuze ko Nyamwasa ari igisambo

Icyo Umwami Kigeli yasize avuze mbere y’uko atanga k’ uzamusimbura ku bwami

26-10-2016

Icyo Umwami Kigeli yasize avuze mbere y’uko atanga k’ uzamusimbura ku...

KAYUMBA NYAMWASA munzira zo kubana n’umupfakazi wa Habyarimana Agathe Kanziga

24-10-2016

KAYUMBA NYAMWASA munzira zo kubana n’umupfakazi wa Habyarimana Agathe...

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

22-10-2016

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

20-10-2016

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera...