LATEST NEWS
MU RWANDA
Rubavu : Batanu bafunzwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba mazutu Kompanyi y’Abashinwa ikora imihanda
Publish Date: dimanche 29 novembre 2015
VISITS :144
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifunze abagabo batanu bakekwaho ubujura bwa mazutu ya sosiyete y’abashinwa ikora umuhanda Pfunda-Karongi. Aba bashinwa ubwo bagezaga ikirego cyabo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama tariki ya 27 Ugushyingo, bavugaga ko bibwe mazutu ingana na litiro 700 mu minsi mike ishize. Bavugaga ko iyi mazutu yabo yavomwe mu modoka zabo nini z’amakamyo esheshatu ndetse no mu zindi modoka z’imashini zitsindagira umuhanda eshatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Inspector of Police (IP)Theobald Kanamugire, yavuze ko kugeza ubu, abantu batanu bamaze gufatwa, bakaba bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ubu bujura. bafungiwe kuri sitasiyo ya Polsi ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje.

Muri aba bafunzwe harimo abashoferi b’imodoka babiri bakorera iyo sosiyete aribo ; Niyobufatiro Moise w’imyaka 24 na Ndikumana David w’imyaka 23.Hafunzwe kandi abashinzwe umutekano bakora muri iyi sosiyeti aribo ;Ndayambaje Celestin w’imyaka 39 na Barore Ibrahim w’imyaka 33. Undi wafashwe ni uwitwa Hagenimana Sylvere w’imyaka 21, we akaba yari ashinzwe gushyira mazutu mu modoka z’iyo sosiyete buri gitondo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Théobald Kanamugire yagize ati :"Abantu bakwiye gukora aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ku kindi gikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko".

Yashimiye abatanze amakuru yatumye aba bakekwa bafatwa. Yasabye abaturage muri rusange kwirinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko ahubwo bagatanga amakuru ku gihe yatuma hafatwa uwakoze icyaha cyangwa witegura kugikora.

Si ubwa mbere ubujura nk’ubu buba, kuko mu karere ka Nyamasheke, Polisi y’u Rwanda yafashe ibikoresho byibwe Kompanyi ikora umuhanda, ibishyikiriza ba nyirabyo ku itariki 6 Nyakanga 2015. Na none Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe kandi ishyikiriza Kompanyi ikorayo umuhanda litiro 320 za mazutu, shamburayeri 40, ibiro 120 bya girise, litiro 60 z’amavuta ya moteri na Bandeferi 16 byose bikaba byari byibwe.

Baramutse bahamwe n’icyaha, aba bacyekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba ziriya litiro 700 za Mazutu z’iyi sosiyeti y’abashinwa, bahanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ikaba ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...