LATEST NEWS
MU RWANDA
Rubavu : Indi Koperative y’abamotari yashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015
VISITS :68
By Admin

Nyuma y’aho mu cyumweru gishize abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu bibumbiye muri koperative COTMERU bashyiriyeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club) bise ’Ndi Umunyarwanda COTMERU’, ku wa 25 Ugushyingo 2015, abandi bamotari 157 bibumbiye muri koperative COCTMO, bateye ikirenge mu cyabo.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari k’Umuganda , mu murenge wa Gisenyi, kikaba cyaritabiriwe na Inspector of Police (IP) Janvier Nsana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, ndetse n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu , Murenzi Janvier.

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’iryo huriro rya COCTMO witwa Nzayisenga Isaie yagize ati " N’ubundi, abanyamuryango ba Koperative yacu basanzwe bagira uruhare mu kwicungira umutekano, ariko buri umwe yabikoraga ku giti cye.

Iri huriro dushyizeho ni urubuga rwiza rwo kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha."

Yakomeje agira ati "Na none, ni uburyo bwiza bwo guhwiturana hagati yacu nk’abanyamuryango mu bijyanye no kubahiriza amahame ngengamikorere y’umwuga wacu ndetse n’amategeko awugenga, ibyo bikaba bizatuma tudakora cyangwa ngo duteze impanuka mu muhanda.”

Nzayisenga yagize na none ati "Tuzirikana ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Kuwusigasira ntibigomba guharirwa Polisi y’u Rwanda yonyine n’izindi nzego ifatanya nazo .

Dukora uyu mwuga mu byisanzure kuko hari umutekano usesuye. Rero, abanyamuryango ba Koperative yacu bashyizeho iri huriro kugira ngo dufatanye n’ibindi byiciro by’abaturarwanda kwicungira umutekano."

IP Nsana yabibukije kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zihitana ndetse zigakomeretsa abantu ndetse zikangiza ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Yababwiye kujya bagira amakenga y’abantu batwaye kugira ngo badatwara abagiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa batwaye ibintu binyuranyije n’amategeko, kandi mu gihe bamenye ko aribyo bagiyemo, bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

IP Nsana yabasabye gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abategura kubikora.

Si aba bamotari bonyine bashyizeho amahuriro yo kurwanya no gukumira ibyaha kuko hari n’ibindi byiciro by’abantu barimo abanyeshuri n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bayashyizeho.

Murenzi yashimye abo bamotari kubera icyo gikorwa cyo gushyiraho ihuriro rigamije kurwanya no gukumira ibyaha, maze abasaba kuzabishishikariza n’abandi bamotari bibumbiye mu yandi makoperative.

RNP

IBITEKEREZO
Juma

Iyi system abamotari bashyizeho yo gushinga amakoperative yo kurwanya no gukumira ibyaha ni nziza cyane kuko izabafasha dore ko ubu basigaye baranibasiwe n'ubujura bwa moto, aha bizabafasha kumenya amakuru no kuyatangaza hakiri kare hato abo bajura bakurikiranwe bafatwe kuko abenshi ni na bagenzi babo babiba nkuko byagaragaye mu minsi ishize mu bitangazamakuru


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...