LATEST NEWS
New section No17
Rubavu : Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera
Publish Date: mardi 6 septembre 2016
VISITS :916
By Admin

Uwimana Jeannette ukomoka mu karere ka Rutsiro ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha umwana mu kwezi yari amaze yangiwe gutaha ari mu Bitaro bya Gisenyi kubera kubura ubwishyu bw’ubwisungane mu kwivuza.

Uyu mubyeyi w’imyaka 20 y’amavuko yabwiye Imvaho Nshya ko amaze ukwezi mu cyumba cy’ababyyi (maternité), akaba ari na ho umwana yaguye bakiri kuko yimwe uburenganzira bwo kujya kumuvuza mu bavuzi ba gakondo atararangiza kwishyura amafaranga ya mituweli.

Uwimana wifishije umwana avuga ko mu bitaro ntawe yari afite umwitayeho usibye kugaburirwa n’abarwajije abandi ndets eanemeza ko atari we wa mbere wafungiwe kubura ubwishyu.

Uwishema Damarca ni umwe mu babyeyi bari muri maternité bahamya ko bazi iby’uyu mubyeyi bigaragara ko akiri muto.

Ati "Yatubwiye ko abaganga banze ko ajyana umwana kumuvuza mu bya kinyarwanda aho umwana we yavukanye uburwayi bwo kwika mu mutwe, bamwima umwana none kuri uyu munsi yamupfiriyeho bamwima uburenganzira bwo kujyana umurambo ngo awushingure mu cyubahiro.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Dr Maj. Kanyankore William ntiyemeranya n’abavuga ko umurwayi yapfushije umwana nyuma yo kwangirwa gusohoka ngo amujyane kumuvuriza hanze.

Aragira ati “Yaje umwana yamurembeyeho ntabwo yarapfuye kuko twamufungiye mu bitaro ; uwo mukobwa ni umwe mu baterwa inda zitateganyijwe, iwacu nta hantu dufungira bantu. Ikindi tugiye ikorana n’ubuyobozi bw’aho yaturutse turebe ko umwana yashyingurwa.”

Yakomeje asobanura ko abantu nk’aba badafite ubwishyu basanzwe bishyurirwa n’Akarere ndetse akaba ari yo mpamvu bitari gukunda ko umubyeyi afungiranwa mu bitaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi yatangaje ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro umwana agashyingurwa

Abarwaza n’abarwariye muri ibi bitaro bo bavuga ko hari n’abandi bagera kuri batanu bangiwe gutaha kubera kubura ubwishyu.

Source : Imvaho nshya

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...