LATEST NEWS
New section No17
Ruhango : Hashojwe icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Publish Date: mardi 4 octobre 2016
VISITS :219
By Admin

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira, Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bayo bashoje icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Iki cyumweru kikaba cyari cyatangijwe nyuma y’aho bigaragariye ko, mu mihanda yo muri aka karere ikomeje kurangwa n’ubwiyongere bw’impanuka n’ubwo nta bantu zahitanye.

Iki cyumweru rero akaba wari umwanya wo gutangirwamo ubutumwa ku batwara ibinyabiziga kugira ngo bubahirize amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka ; cyaranzwe kandi no kwigisha mu bigo by’amashuli bituriye umuhanda munini wa kaburimbo uburyo abana bakwiye gukoresha umuhanda badateje impanuka, kwibutsa abaturage ko atari byiza kubaka basatira umunda kuko byabakururira impanuka, ni ubutumwa kandi bwari bugenewe n’abanyamaguru bose bakoresha umuhanda n’abaturage muri rusange.

Aha, ibigo by’amashuri byahawe ibiganiro ni ibituriye umuhanda munini ari byo Ecole des Sciences Byimana, Ecole Technique de Mukingi, G.S Mukingi na G.S Munini.

Iki cyumweru kandi cyaranzwe n’ibikorwa byo kugenzura ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa haba ku mihanda mito(y’igitaka) n’umunini(wa kaburimbo) cyane cyane babakangurira kwirnda umuvuduko ukabije no n’ubusinzi bugenda burangwa kuri benshi mu bakora uyu mwuga.

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro iki cyumweru, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police(CIP) Jean Bosco Ndayisabye mu ijambo rye, yavuze ko iki cyumweru kibaye ingirakamaro kuko impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku buryo bugaragara ugereranyije n’izari zihari mu mezi atatu ashize, aho mu kwezi Nyakanga habaye impanuka 7, hakomereka 4, hapfa umuntu umwe ; muri Kanama habaye impanuka 4 hakomereka umuntu umwe ariko hapfa 5 ; muri Nzeli habaye impanuka 2, hakomereka 3 maze hapfa abantu 7 ; mu gihe iki cyumweru cyose nta mpanuka n’imwe ibayemo.

CIP Ndayisabye akaba yarakomeje avuga ko no mu gihe kiri imbere, uku gushyira hamwe kuzakomeza kurushaho kugira ngo habeho kwirinda impanuka zo mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Yagize ati :” Turasaba by’umwihariko abamotari bamwe na bamwe badahesha agaciro umwuga wabo, kwisubiraho bakubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari aho byagaragaye ko banga guhagarara mu gihe abapolisi babahagaritse bashaka kubagira inama, ibi ntibizongere.”

Yongeye agira ati :”Turihanangiriza abajya mu muhanda bagatwara banyoye ibisindisha ku buryo bukabije ko bazajya bashaka ababafasha gutwara ibinyabiziga byabo ndetse natwe nka Polisi tuzabafasha kugera mu ngo zabo amahoro ; ariko babicikeho.”

Iki cyumweru kandi cyashojwe n’umukino w’umupira w’amaguru yabaye hagati y’ikipe y’abamotari bakorera mu karere ka uhango, n’ikipe y’abapolisi bakorera muri ako karere, ukaba wararangiye ku nsinzi y’abapolisi, aho batsinze abamotari ibitego 3 kuri 1.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...