LATEST NEWS
MU RWANDA
Rulindo : Abadepite basobanuye ingingo zavuguruwe mu itegeko nshinga rizatorwa muri referandumu
Publish Date: lundi 14 décembre 2015
VISITS :162
By Admin

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda imitwe yombi guhera ku wa 11 kugeza ku wa 16 Ukuboza bafite gahunda yo gusura Imirenge yose igize Akarere ka Rulindo.

Urwo rugendo rugamije gusobanurira abaturage ingingo zahindutse mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015. Bakaba bafasha abaturage gusobanukirwa neza impinduka zabaye muri iryo tegeko Nshinga bityo bakazatora muri referandumu bazi neza ibikubiye mu Itegeko Nshinga.

Ku wa 11/12/2015 hasuwe Imirenge ya Shyorongi na Masoro. Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Makuza Bernard Perezida wa Sena y’u Rwanda ari kumwe na senateri Jean de Dieu Kalimba hamwe na Senateri Kalimba Zephyrin bagiranye ibiganiro n’abaturage b’Umurenge wa Shyorongi maze babasobanurira ingingo zahindutse mu Itegeko Nshinga akandi babasaba kuzatora neza muri referandumu izaba ku wa 18/12/2015.

Itsinda riyobowe na Honorable depute Gahondogo Athanasie ari kumwe na Honorable depute Rucibigango Jean Baptiste basuye Umurenge wa Masoro nabo basobanurira Abaturage ingingo zahindutse mu Itegeko Nshinga akandi babasaba kuzatora yego muri referandumu izaba ku wa 18/12/2015 dore ko ivugururwa ryashingiye ku busabe bw’Abaturage.

Mu biganiro Abasenateri n’Abadepite bagiranye n’abaturage babasobanuriye ko ingingo y’Itegeko Nshinga ya 101 hamwe n’iya 172 zavuguruwe nk’uko babyifuzaga mu busabe bwabo bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko.

Basobanuye ko ibyo Abaturage basabye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi babikoze ibisigaye bikaba bizakorwa n’abaturage batora yego.

Basobanuye ko ingingo ya 101 y’umushinga w’Itegeko Nshinga isobanura ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5) ntarenze inshuro ebyiri. Ingingo ya 172 igasobanura neza ko iyo manda y’imyaka 5 izatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi izakurikiraho nyuma ya 2017.

Ikindi ni uko hari izindi ngingo zahinduwe, harimo manda y’Abasenateri yakuwe ku myaka umunani (8) idashobora kongerwa, ikaba yarahinduwe imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe.

Manda ya Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’ikirenga nayo yakuwe ku myaka umunani (8 idashobora kongerwa, ikaba yarahinduwe imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe.

Ingingo zavugaga ibirebana n’inkiko Gacca zakuwe mu Itegeko Nshinga kuko izo nkiko zashoje imirimo yazo mu mwaka wa 2012.

Uretse ingingo z’Itegeko Nshinga zavuguruwe hakozwe kandi umurimo wo kunoza no guhuza imyandikire y’Itegeko Nshinga mu ndimi eshatu ryanditsemo, arizo icyongereza, ikinyarwanda n’igifaransa.

Mu murenge wa Shyorongi, igikorwa cyo gusobanurira abaturage umushinga w’Itegeko Nshinga uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015 cyahuriranye no gutaha ishuri ndetse n’ibiro by’Akagari ka Rutonde abaturage biyubakiye.

Mu mirenge yose abaturage bashimiye Abagize inteko Ishinga Amategeko kuba bararatumikiye kandi bakaba bagarutse kubagezaho igisubizo. Ibitekerezo bitandukanye byatanzwe byagarutse ku gushima ibyiza Abanyarwanda bagejejweho na Nyakubahwa Paul KAGAME maze biyemeza kumushyigikira bose batora “yego.”

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye...

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i...

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi...

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

NEW POSTS
DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

24-01-2017

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika...

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

24-01-2017

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...