LATEST NEWS
New section No17
Rulindo : Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye
Publish Date: vendredi 6 janvier 2017
VISITS :610
By Admin

Mu gikorwa cy’umukwabu cyabaye tariki ya 4 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye abagabo babiri ibiro 419 by’amabuye y’agaciro yitwa Cassiterite ya sosiyeti yitwa “Rutongo Mining Company” iyacukura mu karere ka Rulindo .

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba,yagize ati :” abafashwe ni Hakizimana Alphonse na Sebatware Joseph ; byabaye nyuma y’uko iyi sosiyeti iyacukura itugejejeho ikibazo cy’ubujura bw’amabuye y’agaciro yabo cyari cyakomeje kuhagaragara”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugezwaho iki kibazo, Polisi yahise itangira kugenzura no gukurikiranira hafi urujya n’uruza rw’abantu bajyaga ahakorerwa ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, maze baza kubona imodoka yari iturutse kuri ibyo birombe by’ayo mabuye. Yagize ati :” twakurikiranye iyo modoka kugeza dufashe ba nyirayo ndetse n’ayo mabuye yari ipakiye”.

SP Gashumba yavuze ko ifatwa ry’iyo modoka yari ipakiwemo amabuye y’agaciro yari yibwe byagizwemo uruhare runini n’abaturage kubera amakuru bahaye Polisi ndetse n’ubufatanye bakomeje kugaragaza ; ibi bikaba byerekana ko basobanukiwe neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Aba bagabo babiri bafatanwe ayo mabuye y’agaciro bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yakomeje agira ati :” twashyize ingufu nyinshi mu kurwanya ibi byaha ndetse dukomeje no gukora ubukangurambaga, aho dusobanurira abaturage ububi n’ingaruka by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije ; harebwa ko amategeko ajyanye nabyo yubahirizwa ; ndetse abaturage bakaba banasobanurirwa ibyiza byo kurengera ibidukikije.

Icyaha kibahamye, aba bagabo bahanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti :” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...