LATEST NEWS
MU RWANDA
Rulindo : Umuyobozi w’akarere yifurije amahirwe abanyeshuri barangije amashuri abanza
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :100
By Admin

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2015, mu gihugu hose hakozwe ibizamini bisoza amashuri abanza. Mu Karere ka Rulindo, ibyo bizamini byatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere Kangwagye Justus.

Ibyo bizamini byatangirijwe ku kigo cy’ishuri cya Groupe Scolaire Ngarama, cyubatse mu murenge wa Bushoki.

Kuri iryo shuri hakoreye abanyeshuri magana abiri na mirongo irindwi na batanu (275), barimo abakobwa ijana na mirongo itanu na babiri (152) n’abahungu ijana na makumyabiri na batatu (123).

Abo banyeshuri bakaba baturutse ku bigo bya Ecole Primaire Bushoki, Groupe Scolaire Tare, College Fondation SINA Gérard ndetse na Groupe Scolaire Ngarama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus atangiza ibyo bizamini bisoza amashuri abanza, yifurije abanyeshuri babikoze amahirwe no kugira umutima utuje bagasubiza neza ibibazo babajijwe kandi bagakoresha neza igihe cyagenewe ikizamini, bityo bakabitsinda, bakabona amanota abahesha uburenganzira bwo gukomeza mu mashuri yisumbuye.

Mu karere ka Rulindo ibyo bizamini bisoza amashuri abanza byakorerwe kuri ku bigo cyangwa sites makumyabiri n’umunani (28), bikaba byagombaga kwitabirwa n’abanyeshuri ibihumbi bitanu magana inani na cumi n’icyenda (5819), barimo abakobwa ibihumbi bitatu magana atatu na mirongo itanu na batatu (3353) n’abahungu ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo itandatu na batandatu (2466).

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
niyonzima

twe abanyarurindo twemera ko tumaze kugera kuri byinhi . kandi buriwese arabibona. ibyo RPF yakoze muri iki gihugu cyacu utabibona nuko abyirengagiza


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC