LATEST NEWS
New section No17
Rusizi : Umugabo yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi
Publish Date: jeudi 10 décembre 2015
VISITS :407
By Admin

Mukeshimana Ernest w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye imodoka Toyota Corolla RAC 636L, yafashwe ku itariki 8 Ukuboza uyu mwaka agerageza guha ruswa y’ibihumbi cumi na bitanu (15000) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ukora mu bugenzacyaha, nyuma yo gufatirwa mu muhanda amaze kugonga uwitwa Kabera Cyriaque w’imyaka 40 y’amavuko , akaba yarafatiwe mu kagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugabo yagonze uriya muntu ku italiki ya 18 z’ukwezi gushize, ibyangombwa bye bikaba byari byarafatiriwe hategerejwe raporo yo kwa muganga, hagati aho rero nibwo Mukeshimana yegereye umugenzacyaha ufite ibyangombwa bye amuha ariya mafaranga ngo amusubize uruhushya rwe rwo gutwara imodoka.

CIP Kanamugire yagize ati :"Uwo mupolisi yarabimwemereye maze agerageje kuyamuha ahita amufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe."
CIP Kanamugire asobanura ububi bya ruswa yagize ati :"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu."

Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yagize na none ati :" aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka."

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa, si abapolisi ku giti cyabo bonyine barwanya ruswa ahubwo Polisi y’u Rwanda yanashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).

Aramutse ahamwe n’icyaha, Mukeshimana yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...