LATEST NEWS
MU RWANDA
Rwamagana : Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto
Publish Date: mardi 19 janvier 2016
VISITS :213
By Admin

​“Hari isano rya hafi hagati y’amahoro n’umutekano ndetse n’amajyambere arambye, amajyambere ntashoboka ahatari umutekano, uyu nawo kandi ugerwaho ari uko habayeho ubugenzuzi bwuzuye ku ikwirakwiza n’icuruzwa ry’intwaro nto zishobora gukoreshwa mu ntambara, iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi nk’ibyo mu karere.” ; aya ni amwe mu magambo yavuzwe na Commissionner of Police(CP) Cyprian Gatete akaba n’ umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza amahugurwa y’iminsi itatu ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto.

Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa y’iminsi 3 ukaba wabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana, akaba yitabiriwe n’intumwa ziturutse muri za Polisi uko ari 15 iz’ibihugu bihuriye mu Muryango wo mu karere igenzura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto witwa RECSA ari nawo wateguye aya mahugurwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda CP Gatete yakomeje abwira abayitabiriye ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto ryagiye rihembera intambara mu bihugu byinshi kandi rigahungabanya umutekano wa za Leta zimwe na zimwe, akaba yaboneyeho kubagira inama yo kuzita ku masomo bazabonera muri aya mahugurwa kugira ngo bazajyane impamba ihagije mu bihugu bakomokamo kandi izagire akamaro ku karere kose.

Bwana Dusengimana Samuel, intumwa ya RECSA akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu ijambo rye, yavuze ko ikwirakwizwa ry’izi ntwaro rituma habaho kujegajega k’umutekano mu karere, iyo ikaba ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ryako.

Yagize ati :”Ibibi bizanwa n’ikoreshwa nabi ry’izi ntwaro ntitwabirebera gusa mu mubare w’abo rihitana cyangwa abakomereka, rigira n’ingaruka ku muryango w’abantu, risubiza ubukungu inyuma, zizahaza inzego z’ubuzima kandi zivana ibihumbi byinshi by’abantu mu byabo rigahagarika n’amashuri y’amamiliyoni y’abana.”

Yongeyeho ko ishami rya RECSA rishinzwe amahugurwa ryita ku iterambere ry’amahugurwa mu karere, ibi bikazafasha ibihugu bigize umuryango kuzigisha abapolisi babyo kuzashyira mu bikorwa amaserano ya Nairobi, mu ngingo yayo ya 7, isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugirango byoroshye ubugenzuzi, aha RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize ;

Yarangije agira ati :”Turashaka ko iki gikorwa cyihutishwa, niyo mpamvu ari ngombwa ko buri gihugu kigirira ubushobozi, iyi ni intambwe ya mbere itewe.”

Polisi y’u Rwanda nayo yatanze ishuri ryayo rya Gishari ngo abe ariho hazabera aya mahugurwa.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Ibi ni byiza kuko abari guhugurwa bazarushaho kurwanya ikwirakwizwa n'ikoreshwa ry'intwaro ntoya n'inini , bityo umutekano urusheho kubumbatirwa mu gihugu cyacu no mu karere ruherereyemo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...