LATEST NEWS
New section No17
Rwamagana : Umusore yatemaguye nyirakuru kugeza amwishe
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015
VISITS :445
By Admin

Umusore w’imyaka 19 wo mu mudugudu wa Kingara, akagari ka Manunu, umurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana, yishe nyirakuru babanaga amutemaguye kuri uyu wa Gatatu ku ya 25 Ugushyingo 2015.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uwo musore yavuze ko yishe nyirakuru kubera yamwimye ubunani.

Ati” Uwo musore yishe nyirakuru amutemaguye, avuga ko yamujijije ko yamwimye umunani, yari amaze ukwezi kumwe afunguwe nabwo yaziraga icyaha cyo gutemagura ihene za se wabo ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe muri gereza ya Nsinda i Rwamagana.”

Abaturanyi b’uwo muryango bemeza ko uwo musore asa nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse ko ari yo mpamvu yatumye abana na nyirakuru nubwo afite ababyeyi bombi.

IP Kayigi yasabye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo bagakumira icyaha kitaraba kuko bigaragara ko mu mpfu nyinshi abaturanyi baba basanzwe bazi ko hari amakimbirane.

Ni nyuma y’uko abandi bantu batatu bapfuye bishwe mu karere ka Rwamagana nabo bazize amakimbirane yo mu muryango.

Uyu musore nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu hagendewe ku ngingo za 140,142 143 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
alpha rwabukamba

aya ni amahano abantu bize ibijyanye no mu mutwe bakwiye kuzakora ubushakashatsi bakareba igitera ubu bwicanyi mumuryango nyarwanda


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...