LATEST NEWS
New section No17
Star for Jesus igiye kugaragaza abana bafite impano mu ivugabutumwa
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :168
By Admin

Bwa mbere mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo kugaragaza abana bafite impano zo kuririmbira Imana, gucuranga no kubwiriza.

Amarushanwa yateguwe na DOXA yabereye ku rusengero rwa Shiloh Prayer Mountain Nyabugogo kuri uyu wa gatandatu, hagaragayemo abana bafite impano zitandukanye.

Olivier Ntiyamira w’imyaka 12 y’amavuko waririmbye, yabwiye itangazamakuru ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba mu mwaka wa 2011, akaba yishimira ko iyo mpano agiye kuyishyira hanze kandi agafasha ubwoko bw’Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma yo kurushanwa, Olivier yavuze ko yiha amahirwe angana na 99% kugira ngo agaragare mu batsinda.

Avuga ko aramutse atsinze agatwara igihembo, yashimira Imana akongeraho abateguye amarushanwa y’abana bafite impano yo kuvuga ubutumwa. Yongeraho ko icyatumye yitabira amarushanwa, nuko ngo yari yizeye ko aririmba neza nk’abandi bose, akanagaragaza iImpano ye.

Olivier avuga ko mu Rwanda umuhanzi umubera icyitegererezo ari Israel Mbonyicyambu akunda indirimbo ye yitwa “Niba ushaka kugira ubwiza” asengera muri Eglise Methodiste Libre au Rwanda.

Alain Numa umuyobozi w’itorero rya Shiloh Prayer Mountain akaba ari na we muyobozi wa wa DOXA, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “icyo nabashije kubona ni impano buri wese yabyumvaga ko hari impano zishobora kuba ziri mu bana ariko nta buryo bwari bwagatekerejwe ni gute twazihuriza hamwe tukanazimbura aho zihishe.

Twagiye twibanda ku bahanzi bakuru muri iki gihugu abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abandi, abo bose bavuga ko batangiye kuririmba ari abana kandi batangiriye no mu makorali.

Muri urugendo rwo gushakishamo impano amajonjora ya mbere yararangiye, aya kabiri na yo ararangiye ikigiye gukurikiraho ni ukubaha inyigisho zitari izo gucurunga ahubwo ni iza gikirisitu banamenye impano icyo ari cyo nuko bazikoresha. ”

Yongeraho ko hejuru y’izo nyigisho zizabaherekeza kugeza kuri finali. Anashimangira ko hari gahunda DOXA itegura yo kuzajya guhura n’amatorero n’abashumba kugira ngo noneho batangire bakoreshe ba bana hagendewe ku mpano babasanzemo.

Yongeyeho ati “Ahenshi abana ntibabona urubuga kandi muri Sunday school usanga abana biga bibiliya, ariko ntibabone amahirwe yo kugera ku cyo bashaka kumenya, nibamara kumenya ko hari impano kandi bashyigikiwe hano hanze, bizafasha kugira ngo abo bana barererwe mu itorero.”

Abazatsinda aya marushanwa, ku itariki 04 Mutarama 2016 ni bwo bazahembwa. Alain anavuga kandi ko bashaka ko aba bana baba abasitari muri Yesu cyane ko ngo hari gahunda yiswe “Star for Jesus”.

Uko byari byifashe hatoranywa abafite impano :


Uyu mwana w’umukobwa yagaragazaga impano yo kuririmba imurimo.


Uyu we yarabwirizaga kandi ubona ko Umwuka w’Imana umurimo.


Uyu yari kuri Piano arimo ayikina.


Uyu mwana w’umuhungu yakubise ingoma karahava.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...