LATEST NEWS
MU RWANDA
Sudani y’Amajyepfo : Umuyobozi w’abapolisi ba UNMISS arashima abapolisi b’u Rwanda kuba bakora neza akazi
Publish Date: dimanche 20 décembre 2015
VISITS :168
By Admin

​Ishami rya LONI rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ryashimye itsinda ry’abapolisi (FPU) b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kuba bakora neza akazi kabo mu gace kitwa Malakal.

Kubashimira byabaye ubwo basurwaga ku matariki ya 16-17 Ukuboza 2015 n’abayobozi ba UNMISS barimo umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu biri muri ubwo butumwa bw’amahoro, CP Fredrick Yiga, akaba yari aherekejwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri UNMISS CP Emmanuel Butera ndetse n’ushinzwe guhuriza hamwe ibikorwa by’amatsinda y’abapolisi (FPU) Eko Budiman ndetse n’uyoboye abapolisi bakora akzi kihariye mu mujyi wa Juba ariwe Olivia Adiku.

Mu ruzinduko rwabo, basuye ibice bitadukanye bareba ibikorwa by’itsinda ry’abapolisi (FPU) b’u Rwanda, bakaba barirebeye ibyo bamaze kugeraho kuva bageze muri ubwo butumwa.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU) ACP Rogers RUTIKANGA yasobanuriye abo bayobozi ibyo bakora ndetse abereka uduce dutandukanye abapolisi b’ u Rwanda bakoreramo dukikije inkambi ya Malakal irimo impunzi 48219. CP Fredrick Yiga yashimiye kandi abandi bapolisi bo mu yandi matsinda yo mu bindi bihugu kuba bafatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda bityo asaba ko iyi mikoranire myiza yakomeza

Bimwe mu bibazo bamugaragarije ni ibyerekeranye n’ibikoresho by’akazi byaheze Juba na Mumbasa. CP Yiga yashimiye abapolisi b’u Rwanda kubera gukora cyane bagaragaza n’ubwitange abizeza kuzakemura icyo kibazo cy’ibikoresho ku buryo bizabageraho mu gihe kitarambiranye.

Yatemberejwe inkambi yose ya Malakal aho yagiye asura ibice bitandukanye harimo aho abapolisi bakorera,aho bahera impunzi imfashanyo zirimo ibiryo ,imyenda, ibikoresho by’abanyeshuri n’ibindi byinshi.

Nyuma yo kuzenguruka inkambi CP Fresdrick YIGA n’abamuherekeje berekeje ku cyicaro cy’ubutumwa bw’amahoro UNMISS, aho yagiranye ikiganiro n’abayobozi batandukanye ba Malakal bakaba barabahaye ibikoresho bitandukanye birimo imyenda n’ibindi. Yasabye abapolisi gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano neza mu nkambi.

CP Yiga yakomeje uruzinduko rwe asura umuhuzabikorwa wa Leta ya Upper Nile (Malakal) aho yamusobanuriye ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’ibiro bye,abapolisi bari mu butumwa ndetse n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda.

Fredrick YIGA yagiranye kandi inama n’abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bakora akazi kihariye (UNPOL ) ndetse n’abayobozi b’amatsinda y’abapolisi (FPU). Yatangiye abashimira akazi bakora mu Ntara ya Malakal,anabasaba gukomeza kugira umurava n’umuhate mwinshi mu kazi ndetse anaboneraho kubifuriza Noheri nziza n’Umwaka mushya wa 2016.

CP Emmanuel BUTERA mu ijambo rye yashimiye inzego zose za Polisi mu ntara ya Malakal kubera umurava n’ubwitange bafite mu kazi kabo ndetse bagaragaza gukora akazi kinyamwuga.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...