LATEST NEWS
New section No17
Suzuma amafaranga uhawe kugira ngo udahabwa ay’amiganano
Publish Date: mardi 8 décembre 2015
VISITS :303
By Admin

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko ari mazima kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora cyangwa kuyakwirakwiza bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Ubu butumwa bukurikira ifatwa rya Bizimana Jean Edson uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko wafatanywe igikoresho yifashisha mu gukora amafaranga y’amiganano, akaba yarafatiwe mu kagari ka Nyagatovu, umurenge wa Mukarange, ho mu karere ka Kayonza, ku itariki 4 Ukuboza 2015.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimana yaguwe gitumo na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ari mu myiteguro yo gukora amafaranga y’amiganano dore ko, uretse icyo gikoresho yifashisha mu kuyakora, yanasanganywe impapuro yari yamaze gutunganya zo kuyakoramo.

IP Kayigi yavuze ko Bizimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukarange , aha akaba ari naho ibyo bikoresho biri mu gihe iperereza rikomeje.
Yagiriye inama abacuruzi yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo batewe na bene ayo mafaranga.

Yagize ati :"Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora".

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

RNP

IBITEKEREZO
Rwihandagaza

Abantu nkabo bakora nkibyo nukumunga igihugu ! mureke twese dufatanye na police yacu turwanye Ubuntu nkibi kansi tujye tubaha amakulu muguhe gikwiye.

Rwihandagaza

Bene abo bantu bakora ibintu nkibyo nukumunga igihugu ngewe nibwira ko baramutse bahanwe byintangarugero byacika. Naho abaturage twese dufatanye na Police yacu kurwanya bene ibyo bikorwa

Juma

Abantu twese tugomba kubanza kureba amafaranga duhawe kuko ashobora no kuguha make mazima ubundi akagupfunyikira andi mabi yanaguteza n'ibibazo uhuye na n'inzego zibishinzwe tugomba kuba maso mu mafaranga duhabwa ndetse namwe batugarurira wabona amafaranga yamiganano ukabimenyesha inzego za police kuko nabony iki gikorwa yaragihagurukiye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...