LATEST NEWS
New section No17
U Bufaransa bugiye kohereza ingabo 300 muri Congo zo guhashya FDLR
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015
VISITS :989
By Admin

U Bufaransa bwatangaje ko bugiye kohereza ingabo zidasanzwe 300 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo zifashe iz’icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Congo, Alain Remy, ubwo yari mu rugendo rw’akazi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku ya 24 Ugushyingo, yatangaje ko izo ngabo zizatanga ibikoresho ndetse zikigisha abasirikare ba Congo (FARDC) guhangana n’iterabwoba nk’uko ibiro Ntaramakuru bya Turukiya (AA) bibitangaza.

Ati” U Bufaransa buzafasha igisirikare cya Congo guhiga no kurandura imitwe nka ADF yo muri Uganda n’iyindi mitwe igirira nabi abaturage.”

Ambasaderi Remy yongeyeho ko ingabo z’u Bufaransa zigiye koherezwa muri Congo zizafasha imiryango y’abahunze imirwano mu ntara za Kivu zombi.

Mu 2003 ingabo z’u Bufaransa zagaragaye muri Congo mu gikorwa cya Loni n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kiswe Artemis cyo kugarura amahoro mu gace ka Ituri.

Nubwo ingabo zari zihuriye muri icyo gikorwa zaturukaga mu bihugu byinshi, U Bufaransa bwari bwasabye kuba ari bwo bukiyobora.

Mu karere k’ibiyaga bigari kandi, ingabo z’u Bufaransa zaje mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cya Turquoise, Leta y’u Rwanda izishinja kwijandika mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

IBITEKEREZO
Rugwe

Baje gutabara Fdrl turabizi neza pas kubarwanya mube hafi RDF

bigabo

Izo ngabo z'abafaransa muri aka karere ni ukuzicungira hafi ese ni ukurwa iyo mitwe cyangwa ni ukuza kubaha imyitozo ahubwo ! mucungire hafi !

Kaje

Bake gutabara FDLR ahubwo kko imitwe Niall Mayi Mayi yari ibamereye Nabi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...